Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze, bataye muri yombi umusore w’imyaka 19 ukekwaho gusambanya ihene z’umuturanyi, ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022, afungiwe ku gasho ka Polisi kuri zone ya Muzinda.
Mu gihugu cy’Uburundi Mu Ntara ya Bubanza muri Komine Rugazi ahitwa Kirengane hari umusore w’imyaka 19 afunzwe akekwaho gusambanya ihene ebyiri z’umuturanyi nk’uko bitangazwa n’abaturage bo muri ako gace.
Abaturage bavuga ko umugore, nyiri izo hene, yumvise zihebeba cyane ari mu murima, agiye kureba ikibaye asanga uwo musore ari muri yagapfe yagapfe, akora ayo mahano.
Nyiri izo hene yahise yitabaza abaturanyi ngo bacocotse iby’icyo kibazo, uyu musore yanditse ibaruwa isaba imbabazi maze arazihabwa ariko ubuyobozi buhita bujya kumufunga.
Ubuyobozi bwo mu nzego zo hasi bwahisemo kumujyana imbere y’amategeko kugira ngo aryozwe icyo cyaha yakoze.
Igipolisi kuri Zone Muzinda kivuga ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uko kiriya cyaha cyakozwe.
UWINEZA Adeline