Abaturage bo muri komini ya Kizuka intara ya Rumonge bigaragambije bamagana imyitwarire y’umuyobozi w’iyi Komini bamushinja ko ahishira abasambanya abanyeshuri kugahato. Mu cyumweru kimwe abanyeshuri 4 bafashwe ku ngufu muri aka gace.
Leonard Sirabahenda uzwi ku izina rya SAYAHA, umukuru wa zone ya Kizuka ashinjwa kuba yarirengagije ibibazo by’Abanyeshuri bafatwa ku ngufu. Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko kuya 21 na 29 Ukuboza 2020, hagaragaye ibibazo by’abanyeshuri batwite. Abahohotewe ni abanyeshuri bo muri Lycée Nyamibu kandi umwe mu bakekwaho kuba ariwe wabakoze icyaha yitwa Ndayikengurukiye ukomoka ku musozi wa Kagongo nk’uko bitanganzwa n’ikinyamakuru RPA
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko Leonard Sirabahenda, yaciye ihazabu ya miliyoni imwe ku bantu ba mbere bakekwagaho icyaha cyo gufata ku ngufu . Undi yishyuye amafaranga 50.000 y’amafaranga y’Amarundi hanyuma ararekurwa. Undi wacyekwagaho kuba yarateye inda y’imburagihe yategetswe gutanga ihazabu ya miliyoni imwe hanyuma arekurwa yishyuye amafaranga 700.000 y’amafaranga y’amarundi.
Izindi manza ebyiri zo gufata ku ngufu zagejejwe imbere y’ubuyobozi ariko ntizigeze ziburanishwa. Umwe mu bakekwaho gufata ku ngufu abakobwa babiri bakiri bato, ufite imyaka 16 n’undi wiga mu ishuri ryisumbuye rya Nyamibu nawe yararekuwe. Undi wafashwe ku ngufu ari mu maboko y’ubutabera nk’uko amakuru aturuka aho abivuga kuko ngo atashoboye kwishyura amande yaciwe.
Nkundiye Eric Bertrand