Muri Repubulika y’u Burundi abayobozi b’ibitaro bya Musema , bari mu mazi abira aho kugeza ubu bari mu maboka ya Polisi, bakurikiranyweho kunyereza amafaranga, agera kuri miliyoni 150 z’amafaranga akoreshwa muri iki gihugu.
Aba bagabo barimo , uwari umuyobozi w’ibitaro Jéred Ndavyizeye wayoboraga ibi bitaro muri Komini ya Butaganzwa, aha ni mu ntara ya Kayanza. Hanyuma hakaza na Janvier Kadodo, umuyobozi w’inzego z’ubuzima hakaba kandi n’ushinzwe Farumasi, aba bose bamaze icyumweru bafunzwe, Bakekwaho ko baba baranyereje amafaranga agera kuri miliyoni 150 z’amarundi.
Ifatwa ry’abayobozi batatu b’ibitaro bya Musema rije nyuma y’inzandiko zandikiwe umuyobozi wa Butaganzwa na muganga w’intara wa Kayanza n’abakozi b’ibitaro bimwe.
Nk’uko byatangajwe mu ibaruwa yandikiwe umuyobozi wa Butaganzwa na dogiteri w’intara ya Kayanza, abakozi basobanuye, uburyo umuyobozi w’ibitaro yakoreshaga nabi imari y’ibitaro ndetse n’uburyo ikoreshwa nabi.
Bakomeje bavuga bati” Yivanga cyane mu bijyanye n’ibaruramari ry’ikigo bose bakaba bashinja uyu muyobozi gucunga nabi umutungo.
Icyakora abakozi b’ibi bitaro barasaba ko hakorwa igenzura ryimbitse kugira ngo hatagira ubirenganira mo.
Uwineza Adeline