Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko urubyiruko rurangije amashuri yisumbujye muri iki gihugu ruzajya rumara imyaka igera kuri 2 rwigishwa kukirwanira no kukirinda(Igisirikare) mbere y’uko rujya mu yindi mirimo.
Reverien Ndikuriyo , umunyamamabanga mukuru wa CNDD- FDD yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yari mu masengesho asoza ukwezi kwa Nzeri yateguwe n’ishyaka CNDD FDD .
Uyu muyobozi yavuze ko iyi gahunda yiswe ˮService patriotique volontaire‟ igamije guhugura urubyiruko rw’u Burundi no kongera kururemano indangagaciro ikomeye yo gukunda igihugu yasaga naho irimo gukendera muri bamwe.
Yagize atiˮHariho ingingo nyishi zafashwe z’uko urangije amashuri wese agomba kumara imyaka ibiri akorera Leta muri gahiunda yiswe “ service patriotique volontaire”iteye nk’igisirikare! Bazajya bigishwa kurwanira igihugu, Gukunda igihugu mu gihe kigera ku myaka ibiri. Igihugu kirarwanirwa, no muri bibiliya ni henshi uzasanga bavuga ku kurwanira igihugu.”
Uyu muyobozi mu Ishyaka CNDD FDD yibukije ibindi bigo n’amashyirahamwe ya Leta atuzuza inshingano zayo ko agiye kukorwamo amavugurura , mu byo yagereranije n” Igiti kiterra imbuto nziza kiba kigomba gutemwa”