Urukiko rushinzwe Itegeko Nshinga mu Burundi rwemeje intsinzi ya Gen Evariste Ndayishimiye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu aho agomba kuyobora iki gihugu muri manda y’imyaka irindwi.
Agathon Rwasa w’Ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi yari yaregeye urukiko avuga ko atemera ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, gusa urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwe ruvuga ko budafite ishingiro.
Urukiko rwavuze ko Gen Ndayishimiye yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 68%. Ni mu gihe amajwi ya Rwasa bari bahanganye we yagabanutse akagira 22.42% mu gihe ay’agateganyo yari yagaragaje ko yagize 24%.
Rwavuze ko nta bimenyetso CNL yigeze igaragaza ishingiraho ivuga ko itemera ibyavuye mu matora. Ni mu gihe yo ivuga ko amatora atabaye mu mucyo kuko abayishyigikiye batawe muri yombi mu bice bitandukanye.
Gen Ndayishimiye yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi kandi yagiye ahabwa imyanya itandukanye mu Gisirikare cy’u Burundi no muri Guverinoma nk’aho yabaye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu.
Mwizerwa Ally