Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga mu gihugu cy’u Burundi rwemeje ko nta musimbura wa Perezida Nkurunziza Pierre ukenewe ahubwo ko Gen Evariste Ndayishimiye agomba kurahira vuba bishoboka akayobora kiriya gihugu.
Amakuru dukesha Ambasaderi Willy Nyamitwe wari umujyanama wa Perezida Nkurunziza uherutse gutabaruka, avuga ko Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwasomye iki cyemezo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.
Urukiko rwagize ruti “Nta musimbura ukenewe, Perezida watowe agomba kurahira vuba byihuse.”
Perezida Pierre Nkurunziza yitabye Imana ku wa 08 Kamena 2020 ariko inkuru y’urupfu rwe itangazwa na Guverinoma ya kiriya gihugu tariki ya 09 Kamena 2020.
Uyu wari umukuru wa kiriya gihugu, yapfuye hamaze gutorwa uzamusimbura ari we Maj Gen Evariste Ndayishimiye ariko atararahirira inshingano nshya.
Itegeko Nshinga rya kiriya gihugu ntacyo ryavugaga ku kibazo nka kiriya kiramutse kivutse, bituma Guverinoma ejo iterana iha inshingano Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga kugira ngo rubifateho umwanzuro.
Bamwe bavugaga ko hagomba gukurikizwa ibiteganywa n’Itegeko Nshinga ko iyo Perezida avuyeho atarangije Manda ahita asimburwa na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, abandi bakavuga ko ibi biteganywa n’Itegeko Nshinga mu gihe umukuru w’Igihugu yagize impamvu adakomeza kuyobora ariko hatari uwatowe.
Ni na ko byagenze, Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga rwemeje ko nta musimbura ukenewe ruhita rusaba ko Maj Gen Evariste Ndayishimiye arahira vuba bishoboka kugira ngo ari we uyobora iki gihugu.
Ndacyayisenga Jerome