Umubare w’abakongomani bamaze kubaka amazu menshi mu mujyi wa Bujumbura wateje impagarara mu badepite
Abadepite basabye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Albert Shingiro gukurikirana abakongomani bagiye bahabwa amarangamuntu y’uBurundi bakigwizaho ibibanza(parcele)byo guturamo.
Abadepite ba Leta y’uBurundi basanga bizateza ikibazo gikomeye mu miturire y’umujyi wa Bujumbura,abagize inteko nshingamategeko bavuga ko ubutaka buhagaze kuri miliyoni 5 z’amarundi,umukongomani abwishyura miliyoni 20 agakuba kane kandi abarundi bakaba badashobora kwigondera icyo giciro,aha rero abadepite bakaba basanga abene gihugu bashobora kuzabura aho batura.
Usibye ikibazo cy’ubutaka muri uyu mujyi wa Bujumbura havugwamo ibura ry’amashanyarazi,isukari ndetse na lisansi byose abaturage bakaba bashyira k’ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye bwuzuyemo abayobozi b’inda nini ndetse n’umukuru w’igihugu Evariste Ndayishimiye akaba atarahwemye kubigaragaza.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune