Urukiko rukuru rw’u Burundi , rwahaye igihano cya burundu abahoze ari Abarwanyi b’umutwe wa RED Tabara nyuma yo kubahamya ibyaha byo kujya mu mutwe w’iterabwoba.
Ku munsi w’ejo kuwa 4 Mata 2023, niho urukiko rukuru rwo mu Burundi ruherereye muri komine Muha, mu mujyi wa Bujumbura rwapfundikiye uru rubanza rwari rumaze igihe rutarafatwaho icyemezo.
Kuwa 30 Nyakanga 2012, nibwo u Rwanda rwashyikirije u Burundi abantu 19 bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa RED Tabara, bafatiwe mu Murenge wa Ruheru hafi n’ishyamba rya Nyungwe, muri Nzeri 2020.
Aba barwanyi bafatiwe mu Rwanda, bafite ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’amasasu n’ibindi bikoresho bitandukanye bya gisirikare
Umutwe wa RED Tabara, washinzwe n’abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015, bakaba baravugaga ko bakomeje umugambi wo kurwanya Leta y’u Burundi.
Uru rubanza kandi, rwarimo n’abandi bagabo batatu bashinjwa gufasha umutwe wa RED-TABARA aho umwe muri bo yahanishijwe gufungwa imyaka 20 abandi babiri bagirwa abere.
Uwineza Adeline