Abajyanama umunani b’umukuru w’igihugu cy’Uburundi barimo Willy Nyamitwe ,Jean Claude Karerwa Ndanzako n’abandi ,guhera kuwa mbere bari mu bihano byo kuba bahagaritswe ku mirimo yabo kubera imyitwarire irimo gusiba akazi nta ruhushya basabye.
Byagaragaye kuwa gatanu ushize ubwo ushinzwe gutunganya imirimo mu biro by’Umukuru w’igihugu Gabriel Nizigama,yazengurukaga mu biro byose biri ku ngoro y’umukuru w’igihugu ,Evariste Ndayishimiye agasanga abo bantu bose nta n’umwe uri mu kazi.
Amakuru avugako amabaruwa abahagarika ku mirimo mu gihe cy’iminsi 15 yahise asohoka ndetse hagahita hashyirwaho abantu bahita babasimbura nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Ubmnews rwo mu Burundi ivuga.
Abajyanama b’umukuru w’igihugu bavugwaho gufatirwa ibihano ni Willy Nyamitwe ushinzwe itumanaho,Charles Nkusi ,Jean Claude Karerwa Ndenzako wigeze kuba umuvugizi wa Perezida Nkurunziza,Godefroid Bizimana ,Komiseri mu gipolisi ushinzwe gutegura ingendo z’umukuru w’Igihugu,Albert Nasasagare,Jean Marie Rurimirije,Pascal Barandagiye wahoze ari Mimisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu na Col Mukwaya Firmin.
Amakuru ataremezwa neza kandi ngo avuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye ubwe ari we wagize uruhare muri ibi bintu ndetse ariwe ubwe wategetse Gabriel Nizigama kujya kugenzura ko aba bantu bari mukazi nyuma y’aho byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko iyo umukuru w’Igihugu agiye mu rugendo rw’akazi mu ntara aba bajyanama be bagera ku kazi gake.
UWINEZA Adeline