Col. Hitayezu Jean Damacesene uzwi ku mazina ya Shidandari Mashira wari intumwa ya Gen.Hamada mu Burundi yatangaje ko yamaze kwiyunga na FRD
Isoko ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Bujumbura ,ihamya ko uyu musilikare Col.Shidandari Jean Damacesene wahoze ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya FLN muri Bujumbura nyuma akaza kwirukanywa na Gen Hamada Habimana ,amushinja kunyereza imisanzu y’abanyamuryango yaje kwinjira mu wundi mutwe wa PDM,washinzwe na Gen.Maj Sinayobye Barnabe Morani afatanyije na Kalinijabo Jean Paul wahoze ari umunyamabanga mukuru wa MRDC UBUMWE.
Isoko yacu kandi yamenye ko uyu musilikare yajyanye n’abandi ba Ofisiye babiri barimo uwitwa Capt Sinzabakwira Abaraham uziku mazina ya Tsunami wahoze akorera mu biro by’ubutasi bya FLN.
Hasize amezi arenga 6 umutwe wa FRD utangaje ibikorwa byawo bya politiki n’ibya gisilikare uwitwa Pasiteri Kolimani naho urwego rwa gisilikare,ruyobowe na Gen.BGD Murwanashyaka Blaise wahoze muri FDLR,nubwo bitarajya hanze ariko amakuru Rwandatribune yamenye nuko Capt Innocent Sagahutu wihaye ipeti rya Jenerali yaba nawe ari mu buyobozi bw’izo ngabo,gusa amasoko ya Rwandatribune aracyashakisha ho izo ngabo zivugwa ziherereye.
Col. Hitayezu Jean Damacesene ni muntu ki ?
Col. Hitayezu Jean Damacesene avuka muri Komini ya Gishanvu,Perefegitura Butare ubu ni mu Karere ka Huye , afite imyaka 53 akaba atuye mu mujyi wa Bujumbura aho afite umugore n’abana 9 yinjiye muri ALIR 1998 promosiyo yitiriwe Nsele mu mujyi wa Kinshasa,asohoka afite ipeti rya Su Liyetena,yakomereje muri ALIR yaje kuba FDLR nyuma muri 2016,Col.Damacsene yinjiye muri CNRD/FLN afite ipeti rya Lt.Koloneri,muri iki gihe akaba ariwe ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FRD imirimo akorana n’ubucuruzi mu mujyi wa Bujumbura.
Uwineza Adeline