Kuwa 04 kamena 2020 niho urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga mu gihugu cy’uBurundi rwemeje bidasubirwaho umukandida watsinze ku mwanya wa Perezida wa Repuburika nkuko biteganywa n’itegeko nshinga ry’uBurundi .
Uru rukiko rwemeje ko umukandida wa CNDD FDD Gen Evariste Ndayishimiye ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu ku majwi 68,70 ku ijana ,rwatangaje ko kandi ikirego cya Agathon Rwasa umukandida w’ishyaka rya CNL ko ikirego yatanze ko ariwe watsinze amatora uru rukiko rwemeje ko nta shingiro gifite.
Uru rukiko rukimara gutangaza iki cyemezo umukandida wa CNL Agathon Rwasa yahise atangaza ko atanyuzwe n’iki cyemezo yagize ati”ntabwo nishimiye iki cyemezo kuko uru rukiko ntabwo rwigeze rugaragaza icyo rushingiraho rwemeza ko ikirego cyacu nta nshingiro gifite ,nubwo ibyemezo by’uru rukiko bitajuririrwa dushobora kwisunga imiryango mpuzamahanga uBurundi burimo ariko tukabona ibyo twemererwa n’amategeko ikindi kandi tugakomeza kubaha amategeko y’igihugu cyacu kuko turi abarundi.
Mu makuru ya saa sita Radiyo y’igihugu cy’uBurundi yagiranye ikiganiro na Agathon Rwasa imubaza uko yakiriye icyemezo cy’uru rukiko atangaza ko atabyishimiye ariko umuvugizi we Bwana Aime Magera yasohoye itangazo avuga ko ibyo radiyo na televisiyo by’igihugu byatangaje bitandukanye kure nibyo uwo avugira yavuze ahamagarira abarundi kumva radiyo mpuzamahanga y’Abanyamerika ko ariho barumva ijambo ryuzuye umukandida wabo yavuze akomeza kandi avuga ko cndd fdd yafashe ubutegetsi ku ngufu yiba amatora.
Umunyamakuru wa rwandatribune aganira n’umuvugizi wa Agathon Rwasa Bwana Magera Aime,kuri iri tangazo yasohoye yavuze ko biyemeje kujya muri politike kugira ngo bakure Abarundi ku ngoyi bashyizweho na CNDD FDD
agira ati:njye nuwo mvugira twiyemeje kujya muri politike tugamije gukura abarundi ku ngoyi bashyizweho na CNDD FDD ya Nkurunziza Pierre niyo mpamvu tuzaharanira uburenganzira bwacu kandi dushingiye kugushaka kw’abarundi.
Amatora yabaye kuwa 20 Gicurasi 2020 yanenzwe n’abantu benshi cyane kubera uko yakozwe Abarundi baba mu mahanga batemerewe gutora ,gufungwa kw’imbuga nkoranyambaga ndetse no gufunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa CNDD FDD.
Habumugisha vincent.