Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ishyaka riri k’ubutegetsi mu gihugu cy’uBurundi Depite Agathon Rwasa akaba yari n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’uBurundi aserukiye ishyaka rya CNL nyuma yuko Komisiyo y’igihugu y’amatora itangaje ibyavuye mu matora by’agateganyo we n’ishyaka rye ntibishimiye ibyatangajwe niko ko gutanga ikirego cy’ubujurire m’urukiko rurinda iremezo ry ‘itegeko nshinga ,kwemeza ko ariwe watsinze.
Mu majwi yatangajwe Agathon Rwasa wari userukiye ishyaka rya CNL CENI yatangaje ko afite amajwi 24 ku ijana naho umukandida w’ishyaka rya CNDD FDD Gen Evariste Ndayishimiye abona amajwi 68 ku ijana abandi bakandi baba abigenga cg abahagarariye amashyaka ntawabashije kugira amajwi atanu ku ijana .
Agathon Rwasa yabwiye abanyamakuru ko ibyo ashingiraho atanga ikirego ari amakosa akomeye yagaragaye mu matora akaba ariyo atuma aya matora atagira ishingiro harimo kuba Komisiyo y’igihugu y’amatora itatangaje urutonde rw’abazatora kugirango buri muntu wese yibone akomeza kuvuga ko kandi mu matora hagaragayemo gutorerwa kw’abantu bapfuye nko muri komine Murwi abandi bafunze ,gufungwa kw’abakandida b’ishyaka rya CNL ndetse n’indorerezi ze kandi bikaba bigaragara ko amajwi zimwe mu ndorerezi zabashije kwegeranya atandukanye cyane nayatangajwe na CENi .
Mu cyumweru gishize umuvugizi wa Agatho Rwasa Aime Magera yari yatangaje ko ishyaka rya CNL rihagarariwe na Agatho Rwasa ariwe watsindiye kuba Perezida wa Repubulika y’uBurundi ibi akaba yari yabitangaje ashingiye ku majwi bari bamaze kwegeranya yerekanaga ko Agathon Rwasa ariwe wari imbere mu majwi.
Abasesenguzi mu bya politiki basanga nta musaruro n’umwe Bwana Rwasa azabonera mu butabera bw’uru rukiko kobisa nko kwikirigita ugaseka ahubwo ko byaruta ko yasaba abamushigikiye bakabyamaganira kure cyane ko benshi mu barwanashyaka be batahwemye kubimusaba,ikindi abakurikiranira hafi ibya politiki bavuga ko bigoye kuba Agato Rwasa yakora impinduka mu Burundi kuberako Ishyaka rye CNL rifite imyanya mu nteko nshingamategeko bikaba byamugora kuvugana indya mu kanywa.
HABUMUGISHA VINCENT