Mu gihe igihugu cy’u Burundi kiri gutegura amatora ya perezida wa repubulika azaba mu kwezi kwa gatatu 2020 abantu benshi batangiye kwibaza abazahatanira uyu mwanya ukomeye.
Kuwa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2020 nibwo umwe mubifuza guhatanira iyi ntebe y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi yatangaje ko aziyamamaza ku giti ke, uwo ni Pasiteri Nahimana Dieudone.
Nahimana Dieudone yatangaje ko yifuza guhatanira iyi ntebe kugirango abarundi banyotewe iterambere aribagezeho kandi ngo ace akarengane gakorerwa abarundi anashyire iherezo ku ndyane zishingiye ku moko zagumye kugaragara mu gihugu cy’u Burundi kuva kibona ubwigenge mu 1962 avugako kandi arajwe inshinga no kumvikanisha abarundi.
Ubwo yatangazaga ko aziyamamaza nk’umukandida wigenga yagize ati”ndanjwe inshinga no gukura u Burundi ku rutonde rw’ibihugu bikennye cyane, kurwanya akarengane gakorerwa abarundi no guharanira ko indyane zishingiye kuri politike zicika, ndasaba buri wese kufasha no kunsengera nkazabigeraho. ”
Pasiteri Nahimana Dieudone ni muntu ki?
Uyu mugabo yavukiye mu ntara ya Muyinga, yize ibijyanye n’imiyoborere muri kaminuza y’u Burundi, yashakanye na Kanyenyeri Marry, mu 1998 yashinze ishyirahamwe rihuza urubyiruko rukomoka mu moko atandukanye rutumvikanaga kubera ibibazo by’indyane bishingiye ku moko zakunze kuba muri Iki gihugu, twavuga nkizo mu 1973-1988(affaire de Ntega et Marangara) ndetse nizo mu 1993. Ubusanzwe uyu Nahimana ubu ni pasiteri akaba n ‘umuhuzabikorwa w’idini ryitwa Christian Oasis Center.
Uyu mugabo avugako icyo ahuriyeho na perezida Nkurunziza Pierre ashaka gusimbura ni uko indyane zabaye mu Burundi buri wese zamutwaye umubyeyi we.
Perezida Nkurunziza ise umubyara yagandaguwe mu ndyane zari zinshingiye ku moko mu 1988 naho Past Nahimana ise agandagurwa mu ndyane zari zishingiye ku moko mu 1993, ikindi ni uko bose bashaka kuyobora bitwikiriye umwenda wo kuba abakozi b’Imana.
Kuwa 20 Mutarama 2020 twagerageje gushaka pasiteri Nahimana kuri telefone ye igendanwa ngo tumubaze birambuye ku migabo n’imigambi afitiye Iki gihugu atwitabye atubwirako ari mu nama.
Yagize ati”ndi mu kanama n’abantu mwaza kumvugisha nyuma y’isaha” twongeye kumuterefona atwohereza ubutumwa bugufi bugira buti “mwanyandikira kuri Email mukabwira ibibazo mwifuza ko mbasubiza nkaza kubisubiza.”
Twaje kubimwandikira ariko kugeza uyu munsi dusora iyi nkuru ntaragira igisubizo na kimwe aratanga kuri ibyo kandi na telefone ye igendanwa ntayitaba.
Uyu mugabo atangaje ko aziyamamariza kuyobora u Burundi mu gihe ishyaka CNDD FDD perezida Nkurunziza akomokamo ritari ryatangaza uzarihagararira mu matora kuko perezida Nkurunziza aherutse gutangaza ko atazongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, ariko abari mu mashyaka ya opozisiyo na sosiyete sivile ntibizera iyi mvugo ye ngo kuko na kera ariko yamye.
Aya matora agiye kuba mu gihe mu gihugu hari icyuka kibi cya politike aho abahuriye mu mashyaka atavuga rumwe na CNDD FDD bakomeje gutotezwa.
Abazi neza past Nahimana Dieudonne bavugako atakundaga kumvikana muri politike y’igihugu cy’u Burundi, ariko abakurikiranira hafi politike y’igihugu cy ‘u Burundi bavuga ko Perezida Pierre Nkurunziza mu myaka cumi n’itanu amaze ayobora nta kindi yakoze nko kwigisha abarundi gusenga ibyo bikaba byatuma Past Nahimana Dieudonne abasha gutsinda amatora yitwaje iryo turufu ryo gusenga.
Habumugisha Vincent