Abantu 2 nibo byamenyekanye ko baguye mu gitero cy’iterabwoba mu mujyi wa Bumbura naho abandi 10 barakomereka
Uyu munsi kuwa 25 Gicurasi 2021 mu masaha ya saa moya z’umugoroba igitero cya za Grenade kibasiye ahantu hatandukanye mu mugi wa Bujumbura ahakunda guhagarara imodoka zitwara abagenzi .
Nkuko tubikesha imboni ya Rwandatribune iri i Bujumbura ngo iturika ry’izi Grenade ryangije ibintu bitari bike ndetse hakomereka n’abantu benshi bahise bajyanwa ku bitaro bikuru by’umujyi wa Bujumbura.
Isoko y’amakuru yacu ikomeza ivuga ko ,guhera kw’isaha ya Saa Moya z’Umugoroba koi zo grenade 4 zatewe mu Mujyi rwagati ahasanzwe haparika imodoka zitwara abagenzi indi iterwa hafi y’isoko mu Mugi rwagati
bamwe mu baturage bari bahibereye bavuze ko ubwo izo Grenade zaterwaga hari uruvunge rw’abantu benshi bari bategereje za bisi zibatwara.
Umwe mu bari aho byabereye utashatse kuvuga amazina ye kumpamvu z’umutekano we ubwo yaganiraga na Rwandatribune yagize ati: hari mu masaha ya saa Moya z’Umugoroba ubwo haterwaga za Grenade ago twari duhagaze dutegereje bisi kuri Cotebu, maze abantu biruka batanaira mu mpande zitandukanye, benshi bakomeretse ku maguru no ku maboko .
Amakuru akomeza avuga kugeza Ubu ubwoba bwabaye bwinshi mu mujyi rwagati wa Bujumbura ndetse Ubu akaba nta baturage cyangwa imodoka zitwara abagenzi ziri kuhaboneka isibye inzego z’umutekano zirimo abapolisi b’abasirikare gusa
amakuru ava mu nzego za Leta y’uburundi avuga ko izi Grenade zaba zahitanye abantu babiri mu Mujyi rwagati naho kuzindi parikingi eshatu no hafi y’isoko hakomereka abagera kw’icumi,kugeza ubu hari abatangiye gutabwa muri yombi kugirango bakorweho iperereza.
amakuru Rwandatribune yabashije kumenya n’uko,ubwo irisanganya ryari rimaze kuba , hari abantu batawe muri yombi babasanze mu tubari no muri za Resitora zegereye aho izo grenade zaturikiye,bakaba bajyanywe kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye kugirango bahatwe ibibazo.
Ibi bibaye mu gihe kuva kuri uyu wa mbere, UBurundi bwakiriye inama y’iminsi itanu ihuje ibihugu 11 by’Afurika yo hagati,Iyo nama yateguwe n’ishami rya ONU rishinzwe kwimakaza amahoro n’umutekano.
Abaserukira ibyo bihugu bazarebera hamwe ibibazo by’umutekano, amatora n’ububanyi n’amahanga muri icyo gice cy’ Afurika.
Hategekimana Claude