Umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye kuri uyu wa Gatanu, itariki 25 Kamena 2021 yemeje ku mugaragaro ko Leta y’u Burundi ifata ubwicanyi bwo mu 1972 nka Jenoside yakorewe Abahutu.
Ni mu kiganiro abavugizi b’inzego za leta harimo n’uw’umukuru w’igihugu bahaye itangazamakuru mu Ntara ya Makamba mu majyepfo y’u Burundi, aho uyu muvugizi wa leta yashimiye itsinda rya CVR rishinzwe gushaka ukuri no kunga Abarundi, aho avuga ko hagendewe ku bimenyetso iri tsinda ryakusanyije, bigaragara ko ubwicanyi bwakozwe mu 1972 bukwiye kwitwa Jenoside yakorewe Abahutu.
Ati “ Ikimenyetso cya mbere, nuko icyaha cya jenoside wica itsinda ry’abantu cyangwa bose ubaziza ikintu. Mu 1972 naho bwari ubwoko bw’Abahutu. Bishe abize, bica abakora, bica abafite udufaranga, n’abanyabwenge. Icya kabiri, nuko bikorwa n’abategetsi. Icyo gihe yari leta iyobowe na Michel Micombero. Ubutegetsi bwakoresheje iki? Bwakoresheje igisirikare, ba burugumesiti na ba guverineri bariho. Yakoreshaga urubyiruko rw’ishyaka Uprona.”
Akomeza agira ati “Habaye gutegura. Abantu bicwaga bajyaga kubafata ku kazi bafite urutonde bati runaka sohoka, runaka sohoka. Abo bantu ubita izina, iryo zina rero ni ukugirango nugira n’icyo ukora ntihagire utangara, bimwe bita mu gifaransa “Diabolisation” cyangwa “Animalisation”. Biswe Abamenja. Mu mico y’ikirundi Umumenja yaricwaga akangazwa..”
Uyu yakomeje avuga ko abantu bishwe kandi ibimenyetso bihari itsinda CVR rimaze iminsi ritaburura amagufwa n’uduhanga kandi ibyo ngo ari ibimenyetso byivugira.
Ati “ Icyo leta ibivugaho, ubu turi ku bimenyetso nta cyemezo kirafatwa, munyumve neza, iryo zina ntiriritwa mwumve neza, kuko rigomba kwitwa n’inzego zibishinzwe. Ariko ibimenyetso dufite ubu, birerekana ko koko leta ya Capt. Michel Micombero yakoze jenoside iyikorera ubwoko bw’Abahutu.”
Yongeyeho ko CVR igifite akazi ko gukora urutonde rw’abishwe ndetse no kuvugisha ababonye ibyabaye kugirango ukuri kuzuye kuzajye ahagaragara.
Ku rundi ruhande, Me Isidore Rufyikiri, Umuyobozi w’ishyirahamwe MORENA rirwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo, yabwiye Ijwi rya Amerika ko muri byose icyakorwa ari uko hagenderwa ku byo u Burundi bwumvikanye na Loni.
Ati “ Muri 72 nta n’umwe uzigera anyomoza ko hateye itsinda ry’Abahutu bavuye muri Tanzania mu ishyamba rya Kagunga. Na Museveni yarabyemeje. Icya kabiri, baraje mu kwica bicaga bakuraho ikintu cyose kitwa Umututsi. Ibimenyetso n’inyandiko bakoreragaho turazifite. N’umwana ukiri mu nda bamukuragamo bakica. Leta ya Michel Micombero yarahagurutse iratabara abari barimo kwicwa, uko yaba yarishe Abahutu bamwe bamwe ikarenza urugero…bamwe bari babirimo abandi ahari ntibari babirimo, birashoboka kandi byaba ibyo leta yakoze, byaba ibyo iryo tsinda ry’Abahutu ryakoze, ni ibyaha bihanwa n’amategeko mpuzamahanga n’urukiko mpuzamahanga.”
Uyu akomeza avuga ko ibyabaye mu 1972, abantu bari ku butegetsi ubu, CNDD-FDD, biyita ko bakorera Abahutu ariko mu by’ukuri barimo kubahemukira. Ati “ Kuvuga ngo aba nibo bakoze jenoside cyangwa aba nibo bakoze jenoside ibyo ntacyo bitwaye buri umwe ashobora kubivuga uko abyumva..icy’ingenzi nuko byashyikirizwa urukiko mpuzamahanga rudafite aho rubogamiye rugakora iperereza nk’uko Leta y’u Burundi na Loni babyumvikanye mu 2005 ngo tuzashyireho urukiko mpuzamahanga ruhuriyemo abacamanza batanu, Abarundi babiri na batatu b’abanyamahanga kugirango bazace urubanza rutabogamye.”
Kuva mu 2019 nibwo CVR yatangiye gutaburura ibisigazwa by’abantu ivuga ko bishwe mu 1972, iki gikorwa hakaba hari bamwe bacyamaganye barimo uwari visi perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo, wavuze ko ikibyihishe inyuma ari impamvu za politiki aho kumenya ukuri no kubabarirana.
Avuga ko ishyaka UPRONA abarizwamo ritigeze na rimwe rikora inama ngo ryanzure ko abantu bagenda bakica abantu runaka. Ahakana ndetse ibivugwa ko urubyiruko rw’iri shyaka (JRR) rwagize uruhare mu bwicanyi buvugwa.
Ati “ Sinirirwa mbibeshyuza njyewe. Uwari uyoboye JRR, Emile Mworoha, aracyariho, kandi icyo gihe nyine yasohoye inyandiko yamagana ubwicanyi burimo gukorwa mu gihugu. Ikindi nacyo abo babivuga gutyo ba se bari ‘Abadasigana’ (Abayoboke ba Uprona) bagiye kwiyahura babagira inama yo kwiyahura bo ubwabo? Icyo rero ni ikinyoma cyambaye ubusa…”
Muri rusange, muri iki gihugu cy’u Burundi haracyari impaka hagati y’Amoko y’Abahutu n’Abatutsi, aho bamwe bashinja abandi kubakorera jenoside, nk’aho Abahutu bavuga ko ubwicanyi bwahitanye benshi muri bo bwakwitwa jenoside, mu gihe Abatutsi nabo bifuza ko ubwicanyi bwahitanye benshi muro bo mu 1993 ari bwo bwakwitwa jenoside.
Amakuru yizewe ahari agera ku Ijwi rya Amerika, nuko muri Mata umwaka utaha ubwo hazaba hibukwa imyaka 50 ishize habaye ubwicanyi bwo mu 1972, ari bwo hazemezwa ko ubwo bwicanyi ari Jenoside yakorewe Abahutu.
Jenoside se ko yemezwa na Loni abo ba DD baragirango ni za Leta ziyemeza?