Imirwano yatangiye ku cyumweru mu masaha y’igitondo kuwa 21 Gashyantare 2021,mu mashyamba ya Ruheru,Mushanga na Rutare muri Komini Gafumbegeti Zone ya Mabayi,Intara ya Cibitoki,urusaku rw’amasasu menshi akaba yarunvikanye mu birindiro by’abarwanyi ba CNRD/FLN.
Intandaro y’uku kurasana kwaturutse ku ngabo z’igihugu cy’uBurundi zinjiye mu birindiro bya FLN biri ahitwa Mushanga,rutare na Ruheru,aho ingabo za Leta zatangiye kwigarurira ibirindiro by’izi nyeshyamba zari zimaranye imyaka 3,ababyiboneye n’amaso bavuga ko ingabo za Leta zaturumbuye abarwanyi bagera kuri 80 bari bihishe mu duhema,abo barwanyi bakaba bahungiye mu ishyamba rya Kibira.
Umwe mu basilikare b’ingabo z’uBurundi utashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we avugana n’umunyamakuru wacu uri iMabayi yavuze ko igikorwa batangije ari;itegeko rya Guverinoma ryasohotse ko bagomba gusenya ako gatsiko kagasubira iyo kavuye.
Bamwe mu baturage baturiye ishyamba rya Kibira mu kiganiro twagiranye bavuze ko basaba Leta y’uBurundi kwirukana izi nyeshyamba zivuga ururimi rw’ikinyarwanda kuko iyo zabuze ibyo kurya zahukira imirima yabo.
Twababwirako muri iyi Komini ya Gafumbegeti na Komini Mabayi habarirwa inyeshyamba za FLN zigera kuri 150 abagera kuri 45% akaba aribo bafite imbunda,bakaba bayobowe na Jenerali jeva,L.Col Gatuza,Lt.Col Juventus n’abandi ,abaturage bavuga ko bahora binjira bavuye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo bakabifashwamo na bamwe mu ngabo z’iki gihugu cyane abo muri Batayo ya 12 ibarizwa mu nkambi ya Gisilikare ya Kibitoki.
Nkurikiye Jean Bosco iMabayi