Nyuma y’igitero cyagabwe muri komini ya Mabayi tariki ya 17 Ugushyingo,abasore barengeje imyaka 16 bari gukorana uburinzi n’abasirikare b’igihugu.
Aba ni abatuye mu duce twa Gasebeyi na Ruhoro duherereye muri iyi Komini mu Ntara ya Cibitoke. Utu duce kandi twegereye pariki y’Igihugu ya Kibira ivugwaho guturuka mo abahungabanya umutekano w’Igihugu.
Sos Media ivuga ko umuturage yayibwiye ko ingabo z’igihugu ndetse n’imbonerakure za CNDD-FDD ziri kurinda utu duce.
Ni itegeko Ku umuturage uri muri iki kigero kwitabira ubu burinzi bitaba ibyo, akitwa umwanzi w’igihugu.
Umutekano utizewe mu bice bitandukanye by’Igihugu nko mu Ntara ya Cibitoke na Bubanza ahegereye parike ya kibira, ni wo watumye Ambasade y’Amerika Ibuza abakozi bayo kuhagera, ibaha n’amabwiriza yo kugendera mu zindi Ntara zihana imbibi na Bujumbura.
amahanga asanzwe avuga ko umutekano w’uburundi udahagaze neza kuva mu mwaka wa 2015.
Iki gihugu kivugwa mo ihonyora ry’uburenganzira bw’abaturage, ibitero bya hato na hato bituruka mu Bantu batazwi, n’imitwe irwanya ubu tegetsi nka Red Tabara.
Mukanyandwi Marie Louise