Guhiga bukware abavuga ikinyarwanda mu Burundi abahanga basanga ari ubushotoranyi uBurundi buri gukora ku Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Bwana Ndereyimana Emmanuel Umunyamabanga mukuru akaba n’Umuvugizi w’umuryango uharanira demokarasi n’uburenganzira bwa muntu CFOR Arusha yagize ati:burya umuswa urya umuhini wototera isuka,guhiga bukware abavuga ikinyarwanda mu Burundi n’ubushotozi bukomeye ku gihugu cy’uRwanda.
Yakomeje agira ati:iki gikorwa kizahungabanya itahuka ry’Abarundi bari mu nkambi z’impunzi z’Abarundi za Mahama kuko bamwe mu rubyiruko bamaze imyaka5 bari mu Rwanda kandi bigishwa mu mashuri n’abanyarwanda,nkaba nsanga urwo rubyiruko rutamutse rutashye rukagenda ruvuga ikinyarwanda benshi bazaharenganira.
Ikindi uyu Muhanga mu bya politiki avuga, n’uko ku rubibi uRwanda ruhana n’uBurundi mu ntara za Kayanza na Ngozi ,benshi mu bahaturiye bavuga ikinyarwanda, akaba asanga hagiye kuba ubwicanyi ndenga kamere muri iki gihugu,cyane ko Ministiri y’umutekano mu gihugu ariyo ari inyuma y’iki gikorwa.
Hasize iminsi mike umuvugizi wa Minisiteri w’umutekano mu gihugu Pierre Nkurikiye ahamagariye abaturage n’Imbonerakure guhiga abavuga ururimi rw’ikinyarwanda,kuva icyo gihe abakoreshya ikinyarwanda mu Burundi batangiye kwicwa urugero naho kuwa kane taliki ya 14 Ukwakira 2020,hari umuturage warohowe mu mugezi Rusizi yishwe anizwe,umurambo ukaba wararohowe n’Umuryango CROX Rouge,Imbonerakure zikaba zishyirwa mu majwi kuba inyuma y’urupfu rw’umuntu wavugaga ururimi rw’ikinyarwanda.
Mwizerwa Ally
Birababaje leta y’uburundi ibyo iri gukora. Ariko ntaco. Akomereze aho, kuko hari umugani mururimi rwigifaransa bavuga bati: tout se paie ici bas.