OLUCOME, ishyirahamwe ritegamiye kuri leta rigamije kurwanya ruswa n’imungwa ry’ubukungu ryatangaje ko hari impungenge ku kuba igihugu cy’u Burundi kidakingira abaturage bacyo uko bikwiye bikaba bishobora kuzatuma igihugu kigera ahabi amazi akakirengana inkombe , kuko ibindi bihugu cyane ibikize ku Isi byihutiye guhashya Covid19.
Iri shyirahamwe rivuga ko u Burundi butarusha ubuhanga Amerika Ubushinwa ,Uburusiya, Ubuhindi n’ibindi bikomeye byafashe iyambere mu guhangana n’iki cyorezo cyugarije Isi yose.
Mu itangazo iri shyirahamwe ryashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere rikubiyemo impungenge n’ingaruka zitari nziza Abarundi bari guhura nazo ku bijyanye n’ubuzima ubukungu kubera Leta itavuga ururimi rweruye ku byerekeye inkingo za Covid19.
Leta y’u Burundi yatangaje ko yemeye kwakira inkingo izahabwa na Banki y’Isi ariko ivuga ko itazashishikariza Abarundi kuziteza kandi ko itazabazwa ingaruka zishobora kubagiraho abazaba baraziteje.
Iri shyirahamwe rikomeza rishishikariza inzego zose za Leta guhaguruka zigafatanya mu guhashya iki cyorezo kuko mu gihe imfu ziri kurushaho kwiyongera cyane, Leta ishobora guhura n’akaga katagira ingano.
Olucome nta mibare nyirizina itangaza ku mfu cyangwa abandura biturutse kuri Covid-19 uburyo byiyongeye cyane mu Burundi, iryo tangazo rikomezarigira riti “Intwaro imwe yonyine izwi kugeza ubu mu kurwanya icyorezo cya Covid 19 izwi ni urukingo, ntibyumvikana ukuntu abantu bamwe na bamwe bakomeza kugira impungenge ku rukingo rw’icyorezo cya Covid19 bitwaza ingaruka mbi zarwo mu gihe mu buto bwabo batewe inkingo z’igituntu , imbasa, ibihara n’izindi ndwara kandi n’ubu bakomeza gukingiza abana bato ntacyo bikanga.”
Iri tangaza ryasohowe kuri uyu wa mbere ryavuze kandi ko mu gihe iyi ndwara yakomerera Abarundi kugeza aho igihugu kirengerwa kubera ko ntacyo bakoze amazi atararenga inkombe Leta yabiryozwa , riboneraho gusaba Leta gushyira ho gahunda zihamye mu gukingira abaturage , guhagarika mu gihe cy’ibyumweru 2 ibikorwa iminsi mikuru n’inama bituma abantu bahurira hamwe barenze icumi , ibyo bigahagarikwa mu ntara zikomeje kugaragaza imibare iri hejuru y’abandura Covid19.
Kugeza ubu Minisiteri y’ubuzima mu Burundi itangaza ko kuva mu mwaka wa 2020 mu kwezi kwa 3 abamaze kwandura covid19 ari 17,505 abo yahitanye akaba ari 14.
Alice Ingabire Rugira