Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga Amb. Ezechiel Nibigira mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo yatangaje ko bifuza kugirana ibiganiro n’igihugu cya Leta z’unze ubumwe z’Amerika kugira ngo ikibazo cyo guhagarikirwa viza ku barundi gishakirwe umuti.
Ministre Nibigira avuga ko habayeho kutumvikana kwatumye mu cyumweru gishize leta ya Amerika itangaza icyemezo cyo kutongera guha Viza abarundi muri rusange uretse ibyiciro bimwe na bimwe.
Avuga kandi ko u Burundi bwiteguye kwakira abarundi bazoherezwa na Amerika ariko abatari abarundi ko bagomba koherezwa mu bihugu byabo, aho kubohereza mu Burundi.
Leta ya Amerika yatangaje ko ihagaritse guha Viza abaturage b’u Burundi, uretse ibyiciro bimwe birimo abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’abahagarariye u Burundi mu mahanga kubera ko Ibiro bishinzwe umutekano muri Amerika byatangaje ko leta y’u Burundi yanze guha ibyangombwa no kwakira abarundi bashinjwa ibyaha bashakaga kohereza iwabo mu Burundi.
Amerika ivuga ko u Burundi “bwanze cyangwa bwatinze nta mpamvu guha ibyangombwa by’inzira abanyabyaha b’Abarundi” ishaka kohereza iwabo, bityo “biteza ikibazo Amerika cyo kugumana abanyabyaha ku butaka bwayo”.
Ibi byatumye ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika ategeka ibiro by’abahagarariye Amerika mu mahanga kudaha Visa Abarundi uretse ibyiciro bimwe na bimwe, kuva tariki 12 z’uku kwezi kwa gatandatu.
MWIZERWA Ally