Biteganyijwe ko Ministiri w’Intebe w’uRwanda Nyakubahwa Dr.Edouard Ngirente ari mu bashyitsi bakuru bazitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 igihugu cy’uBurundi cyimaze kibonye ubwigenge.
Ni amakuru yabyutse acicikana ku mbuga nkoranyambaga zo mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’uBurundi aho bishimira ko urugendo rwa Nyakubahwa Dr.Ngirente uzaba ahagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge cyaba ari igisobanuro gikomeye mu kurangira k’umwuka mubi umaze iminsi uri hagati y’uRwanda n’igihugu cy’uBurundi.
Umunsi mukuru w’ubwigenge ukaba uteganyijwe ejo kuwa kane taliki ya 01 Kanama 2021,mu mu murwa mukuru w’Ubukungu Bujumbura,umwe mu banyapolitiki bakomeye uri mu gihugu cy’uBurundi utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Isoko y’amakuru yacu iri iBujumbura ko muri ibi birori hateganyijwe ko hari n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari batumiwe ariko ntiyashatse kurondora amazina yabo,ku ruhande rw’ibihugu byombi nta ruhande ruremeza ayamakuru cyangwa ngo ruyahakane,tukaba tugishakisha abo bireba ngo baduhe inkuru irambuye.
Tariki 1 y’ukwa karindwi mu 1962, u Rwanda n’u Burundi byabonye ubwigenge ku Bubiligi bwabikoronizaga. Mu Rwanda ubukoroni bwajyanye n’ihirikwa ry’ubwami no kuza kwa Repubulika, Rudoviko Rwagasore akaba ariwe wabuhirimbaniye.
Hasize imyaka 6 ibihugu byombi bidacana uwaka aho igihugu cy’uBurundi cyagiye gishinja uRwanda ko rwari inyuma y’abashaka guhirika ubutegetsi bari bakuriwe na Gen.Godefroid Niyombare,mu gihe uRwanda narwo rushinja uBurundi gushigikira Inyeshyamba za FLN.