Minisitiri w’ubutabera yasabye abacamanza gukora imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo bibarinde kurya ruswa
Ibi byavuzwe na Madamu Domina Banyangimbona Minisitiri w’ubutabera mu gihugu cy’u Burundi mu ijambo yavugiye mu nama nkuru y’ubucamanza yahuzaga abakuriye inzego z’ubutabera kuva ku rwego rw’igihugu kugera mu ntara aho bari bateraniye mu murwa mukuru wa politiki wa Gitega.
Madame Domina yabwiye abari muri iyo nama ko abaturage bakomeje kwijujutira ibitagenda neza mu butabera bw’uBurundi aho abaturage batatinye kubwira Umukuru w’igihugu ko muri izo nzego ruswa,irimo kuvuza ubuhuha kandi ko igisubizo kigomba kuva muribo.
Yagize ati:”Bigaragara yuko icyatuma umurundi wese abona ibimutunga ndetse akagira n’amafaranga aruko yakora imishinga imuteza imbere,muri iyo mishinga cyane cyane n’iyubuhinzi n’ubworozi nizeye ko n’abarebwa n’iryo terambere abacamanza namwe murimo cyane cyane,ko byabafasha mu kubahiririza amategeko ngenga myitwarire y’abacamanza kandi mu bikorwa bitaziririjwe gukorwa n’abacamanza ubuhinzi n’ubworozi burimo.
Minisitiri Domina kandi yavuze ko mu ijambo ngarukamwaka ry’umukuru w’igihugu yerekanye ko urwego rw’ubucamanza rwugarijwe na ruswa,bityo mu gihe abacamanza bajya no mu yindi mirimo amarira y’abaturage barenganywa kubera ruswa yagabanyuka.
Ikibazo cya ruswa no kwikanyiza biri mu bibazo byugarije ubutabera bw’uburundi ndetse no mu ijambo Umukuru w’igihugu yagejeje ku baturage yavuze ko uwo muco ukwiye gucika,abasesengura ibya politiki bavuga ko ijambo ryavuzwe na Minisitiri Domina adashobora gutanga umuti w’iki kibazo,ahubwo ko igisubizo aruko abakora ibyaha bagomba kubihanirwa.
Mwizerwa Ally