Mu gihe abaturage bategereje ibitangazwa na Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora mu gihugu cy’u Burundi CENI abaturage batewe n’ubwoba bwinshi kubera umubare munini w’abasirikare ndetse n’intwaro nini za rutura bari kubona mu mujyi wa Bujumbura cyane cyane ku biro by’inzego za Leta ndetse no ku Ngoro y’Ishyaka CNDD FDD .
Umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa uri muri zone ya Butereri yabwiye rwandatribune.com ko umwanya ku wundi babona ko ibyabaye mu 2015 bishobora kongera kuba.
Yagize ati “dufite ubwoba bwinshi kubera ukuntu turi kubona abasilikare b’urujya n’uruza bakomeza kwiyongera mu ma karitsie ndetse n’intwaro zikomeye cyane ku nyubako z’ubutegetsi cyane ko buri ruhande yaba urubyiruko rw’imbonerakure za CNDD FDD ndetse nurwa CNL bari kwigamba itsinzi ,rero byaramuka bibaye uko batifuza ibyabaye muri 2015 byakongera kuba abantu bagakwirakwira amabarabara mu kwiyamiriza ibyatangajwe na CENI .
Mu kiganiro Agathon Rwasa umukandida wa CNL yagiranye na Radio mpuzamahanga y’abafaransa yavuze ko afite imibare yose yegeranyijwe n’abari indorerezi ze mu byumba by’itora ko aryamiye amajanja kumva ibizatangazwa na CENI kuwa mbere yakumva bitandukanye nibyo afite agasaba abayoboke be kubyamagana.
Ejo kuwa kane umuvugizi wa Agathon Rwasa yari yatangaje ko bizeye itsinzi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kandi ko ngo ashingiye ku mibare bafite uwo avugira yarushije CNDD FDD
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu televiziyo na Radio by’igihugu byatangaje ko Agathon Rwasa yarushije amajwi umukandida wa CNDD FDD muri komine ya Buyengero aho CNDD FDD yagize amajwi 13520 naho CNL ikagira amajwi 13766,mu gihe umurwi CENI uhamya ko ishyaka riri ku butegetsi ariryo riri mbere ku myanya yose ihiganirwanigendeye ku mibare y’agateganyo.
Habumugisha vincent.