Ninde uhabwa amahirwe hagati ya Lt.Gen Agatho wa Rwasa wa CNL na Gen major Evariste Ndayishimiye wa CNDD FDD?
Mu gihe igihugu cy’uBurundi kitegura amatora atandukanye muri uyu mwaka w’2020,amatora ashishikaje abantu cyane ni ay’Umukuru w’igihugu kubera umwiryane wakunze kugaragara nyuma y’amatora yabaye mu mwaka w’ 2015 aho Abarundi benshi batifuzaga ko ishyaka rya CNDD FDD rikomeza kubayobora rihagarariwe na Nkurunziza Pierre bavugaga ko agiye kwiyamamaza adakurikije itegeko nshinga ndetse n’amasezerano ya Arusha.
Nyuma yuko Perezida Nkurunziza Pierre aburijemo ihirikwa k’ubutegetsi ryabaye kuwa 15 Gicurasi 2015 yongeye gutsinda amatora ubu haribazwa uzamusimbura hagati y’abakandida benshi bagera k’umunani bifuje guhatanira uyu mwanya uruta iyindi mu gihugu,amashyaka ya politike agera kuri 35 ari mu gihugu cy’uBurundi ayabashije kugaragaza ko afite akayihayiho ka politike yo kuyobora igihugu ni 10 mu gihe hagaragaye n’abandi bagabo babiri barya umunyu bagaragaje ko bayobora igihugu ariko nyuma komisiyo y’igihugu y’amatora ikagaragaza ko umwe atujuje ibisabwa maze hakemerwa umwe .
Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Mata 2020 nibwo ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bemerewe bizatangira ariko urebye kugera ubu abakandida babiri nibo bahabwa amahirwe kuba umwe muribo ariwe wazabasha gutsinda ayo matora ukurikije ko badahwema kubavuga mu bitangazamakuru bikorera mu gihugu cy’uBurundi ndetse n’ibiri hanze y’igihugu.
umukandida wa CNDD FDD Gen major Evariste Ndayishimiye ahabwa amahirwe yo kuzatsinda aya matora kubera ibi bikurikira abamuzi kandi bakoranye nawe bavuga ko ari umugabo uzi neza igihugu cy’uburundi, kandi wabaye hafi ya Perezida Nkurunziza cyane kubera imirimo yagiye akora itandukanye bikaba byaramufashije kwiyegereza abaturage mu bihe byinshi bitandukanye bityo abarundi bakaba bamuzi neza bikaba bizamuha amahirwe yo gutsinda aya matora,
kubera amateka ikindi kandi mu gihe abayobozi bakuru b’ishyaka rya CNDD FDD bijandikaga mu byaha byo guhohotera abaturage we ntiyagaragaraga kandi yari mu bayobozi bakuru biri shyaka ibyo bikaba bimuha amahirwe yo kubasha kwigarurira imitima y’abarundi kuko batamubonye mu mabi yakozwe na CNDD FDD, ikindi kandi ntakunze kugaragara mu buryo bweruye mu bikorwa byivanguramoko bikunze kuranga abayobozi ba CNDD FDD ,ubusanzwe uyu Gen Evariste Ndayishimiye Neva alias Mutama ni umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya CNDD FDD.
ikindi kigaragaza ko ashobora kuzatsinda aya matora nuko amaze gushyigikirwa n’abarwanashyaka bamwe bo mu mashyaka ari mu gihugu cy’uburundi cyane n’ishyaka rikomeye rya Uprona ,ihuriro ryitwa COPA 2020,ishyaka Sangwe PADER,ishyaka ADR imvugakuri(Alliance Democratique pour la Renouveau),ishyaka rya FLN,ishyaka rya Sahwanya nyakuri n’ishyaka rya RPB.
Umukandida w’ishyaka rya CNL (Conseille National pour la liberte) Liyetena Gen Agathon Rwasa.
Uyu mukandida ahabwa amahirwe yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu, hashingiwe ko abashya kugaragaza amakosa yakozwe n’ishyaka riri kubutegetsi mu gihugu cy’uburundi rya CNDD FDD na Perezida Pierre Nkurunziza ikindi ko azi neza icyo Abarundi bakeneye ariko imbogamizi afite nuko abamushyigikiye badahwema kwicwa ndetse no gufungwa ibyo bikaba byatuma abarwanashyaka be batabasha kuzenguruka.
igihugu cyose bavuga imigabo n’imigambi bafitiye abarundi indi mbogamizi n’uko ngo akunze kurangwa n’ivanguramoko cyane ikindi kandi yagaragaye nkujarajara mu mashyaka aho yataye ishyaka yari yarashinze rya FNL agashinga irindi rya CNL ibi bikaba byerekana ko ahabwa amahirwe bwa kabiri k’umukandida wa CNDD FDD.
Amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi azaba ku itariki 20 Gicurasi 2020 hamwe n’ayabakuru b’amakomini ndetse n’abagize inteko inshingamategeko ariko abarundi bari hanze y’igihugu ntabwo bemerewe gutora kubera icyorezo cya covid 19 nkuko byatangajwe na komisiyo y’igihugu y’amatora.
HABUMUGISHA VINCENT.