Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunzizakuri kuri uyu wa gatandatu yongeye gutangaza ko ataziyamamaza mu matora yo guhatanira kuyobora icyo gihugu yatangiye kuyobora mu 2005, mu matora cyitegura umwaka utaha wa 2020.
Mu kiganiro yahaga abagize inzego z’umutekano mu Ntara ya Gitega, Perezida Nkurunziza umaze manda eshatu ku butegetsi zirimo imwe atumvikanyeho n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ikanatuma benshi bahasiga ubuzuma abandi bagahunga yavuze ko ataziyamamaza.
Ati “Uyu munsi mukuru ni uwa nyuma ndi kumwe namwe hano, umwaka utaha igihe nk’iki si njye uzaba ufata ijambo, muzaba muri kwishimira intsinzi y’umukuru w’igihugu mushya.”
Perezida Nkurunziza yabasabye “Gukubira inshuro eshatu uzamusimbura”, umurava n’ubutwari bamugaragarije mu myaka 15 amaze ku butegetsi.
Perezida Nkurunziza yongeye gutangaza ko atazongera kwiyamamaza mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe baba mu gihugu n’ababa hanze yacyo bashidikanyaga niba koko azemera kurekura ubutegetsi mu mahoro.
Uyu muyobozi usanzwe unayobora ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ntaratangaza umuntu uzarihagararira mu matora ryitegura.
Umuyobozi w’Ishyaka MSD, Pancrace Cimpaye, avuga ko icyihutirwa cyane atari ugutangaza ko ataziyamamaza kurusha kuba yavuga amazina y’uzahagararira ishyaka ayoboye.
Uyu muyobozi avuga ko nta cyizere yagira cy’uko bitazagenda nk’uko byagenze mu 2015, akisubiraho ku munota wa nyuma avuga ko abaturage n’ishyaka rye bashaka ko akomeza kubahagararira.
Komisiyo y’amatora muri iki gihugu yatangaje ko amatora ya Perezida azakorwa muri Gicurasi 2020, agakurikirwa n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abayobozi b’imijyi.
NYUZAHAYO Norbert