Amakuru aturuka mu gihugu cy’uBurundi akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zo muri icyo gihugu aravuga ko guhera ejo bundi Perezida w’igihugu y’uBurundi Pierre Nkurunziza arwariye mu bitaro bikuru bya Karuzi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Bob Rugurika Umuyobozi w’ikinyamakuru RPA yavuze ko iki kinyamakuru gifite amakuru yizewe ko Nyakubahwa Perezida Nkurunziza arwariye muri ibyo bitaro,ababonye n’amaso bavuga ko kuri ibyo bitaro harinzwe cyane bikomeye n’intwazangabo zirinda umukuru w’igihugu akaba ariyo mpamvu bikekwako Perezida Nkurunziza yaba arwariye muri ibyo bitaro.
Hari hasize icyumweru kandi Umugore wa Perezida Nkurunziza Madame Denyse Bucumi,arwariye mu bitaro bikuru bya Nayilobi.
Mwizerwa Ally