Perezida Pierre Nkurunziza w’ u Burundi ashobora gukurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC.
Raporo iheruka igaragaza ko ICC yahawe uburenganzira bwo gutangira gukurikirana Perezida Nkurunziza ku cyaha cyo gufata ubutegetsi no kuyobora guverinoma akoreshe igitugu n’ibikorwa by’iterabwoba ku baturage b’u Burundi.
Kubera ibyo bikorwa abarundi barenga 325,677 bahungiye mu bihugu bihana imbibi n’u Burundi kuva mu 2015, bamwe baricwa abandi baburirwa irengero.
ICC ihawe ubu burenganzira nyuma ya raporo igararagaza ibyavuye mu bucukumbuzi bwa komisiyo y’umuryango w’abibumbye yo muri Kanama 2017 ku bikorwa by’iyicarubozo byakozwe na perezida Nkuruziza ku batavuga rumwe nawe kuva mu 2015.
Ibi bikorwa byibasira ikiremwamuntu ngo byakozwe n’abagize urwego rw’igihugu rw’ubutasi,abapolisi,abasirikare ndetse n’Imbonerakure kuva muri Mata 2015.
Iyi raporo yakomoje ku itorwa rya Nkurunziza nka Perezida w’u Burundi mu masezerano y’amahoro n’ubwiyunge yabereye I Arusha mu 2005 agamije gushyiraho sisiteme y’isaranganya ry’ubutegetsi .aha byari manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa n’abarundi baramutse bamugiriye icyizere.
ku ya 28 Kamena 2010 Nkurunziza yongeye gutorerwa kuyobora u Burundi mu gihe cy’indi myaka itanu .Itegekonshinga ry’igihugu cye rikaba ryaravugaga ko nta mukuru w’igihugu ugomba kurenza manda ebyiri(imyaka icumi)ayoboye igihugu cy’u Burundi.
Gusa ibi ntibyabujije ishyaka riri kubutegetsi CNDD-FDD gutangaza ko Pierre Nkurunziza aziyamamariza kuyobora u Burndi mu matora ya 2015,ibintu byateje imvurur n’impagarara muri icyo gihugu, abatabishyigikiye bagahunga abafashwe bagahohoterwa.
Aba bavugaga ko kwiyamamaza ku nshuro ya gatatu kwa Nkurunziza ku mwanya wa perezida w’u Burundi bihabanye n’ibiteganywa n’itegekonshinga ndetse bikanyurana cyane n’amasezerano y’amahoro n’ubwiyunge yasinyiwe I Arusha.
Gusa ibi ntibyabujije Pierre Nkurunziza kugaragara nk’umukandida-perezida muri Gicurasi 2015 ndetse urukiko rukuru rugatangaza ko nta tegeko na rimwe ibyo byishe.
Ku ya 13 Gicurasi muri uwo mwaka,ubwo Perezida Nkurunziza yari muruzinduko hanze y’igihugu,itsinda ry’abasirikare bakuru n’aba ofisiye b’abapolisi bayobowe n’uwari ukuriye urwego rw’igihugu rw’ubutasi (National Intelligence Service)Maj.Gen. Godefroid Niyombare bateye kudeta(coup d’Etat)ariko irabapfubana.
Muri Nyakanga nibwo Perezida Nkurunziza yongeye gutorerwa kuyobora u Burundi ku majwi 69 ku ijana,mu gihe muri Kamena ishyaka rye ryari ryatsindiye imyanya 77 ku myanya ijana yo mu nteko ishinga amategeko.
Ibi bihe nibyo byagaragayemo ubwicanyi ndetse n’ihohoterwa rikabije ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.
Ubwanditsi