Ubwoba ni bwose ku baturage bamwe bo mu Burundi kubera ubutumwa burikuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga busaba Imbonerakure kwambarira urugamba zigacunga umutekano
Ubu hari ubutumwa buri kugenda bukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bwanditswe n’abakekwako ari umutwe w’Imbonerakure ,buhamagarira Imbonerakure zose ko buri saa kumi n’ebyiri z’umugoba zigomba kuba zamaze kwambara imyenda ya kazi ,zikagenda zizenguruka buri Zone yose yo mu Burundi, , izi mbonerakure zagiye zibyandika zigamije gutera ubwoba no guhahamura abaturage.
Uwahoze ari Visi Perezida mu Burundi Bankunyunvira Frederic yamaganiye kure ibi bikowa avuga ko binyuranyije n’amategeko ,ahumuriza abaturage aho yagize ati:Abasirikare n’abapolisi nibo bonyine bashinzwe gucunga umutekano w’igihugu .
Nubwo imbonerakure zivugako arizo zigomba gucunga umutekano ariko,abaturage ntibahwemye kuzishyira mu majwi ko arizo ziwuhungabanya ,bityo abaturage bakaba basaba ko Abapolisi n’abasilikare aribo bakabarindiriye umutekano naho kwivanga kw’izo nsoresore bakaba basanga binyuranyije n’amategeko.
Mu Burundi uko iminsi igenda yicuma hakomeza kugenda habaho,ibibazo by’umutekano muke,Ibi bikaba bishimangirwa n’ijambo Perezida w’uBurundi yavugiye I New York asaba ubufasha amahanga bwo guhagurukira imitwe yose yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwe igamije kubangamira umutekano w’akarere muri rusange.
Uwineza Adeline