Uko igikomangoma Robwa Nyiramateke yameneye amaraso igihugu akitwa umucengeri n’umutabazi
Inyandiko nyinshi zivuga ku mateka y’u Rwanda zirata ubutwari bwa kigore n’ubudahemuka budasanzwe bwaranze igikomangomakazi Robwa wavukaga kuri Nsoro I Samukondo akaba mushiki wa Ruganzu I Bwimba.
Mu ntangiriro y’ingoma ya Ruganzu I Bwimba uRwanda rwari rufite umurwa mukuru warwo I Gasabo,agasozi kari mu burengerazuba bw’amajyepfo y’ikiyaga cya Muhazi,icyo gihe yari akiri muto akayoborerwa na Nyina Nyiraruganzu Nyakanga wo mu bwoko bw’Abasinga agafashwa na mubyara we Nkurukumbi wa Nyebunga.
Umwami Bwimba yari afite murumuna we muto na mushiki we wari ugeze igihe cyo gushingirwa ariwe Robwa,umugore we Nyakiyaga yavaga mu Bega,Amateka nvugo y’uRwanda yemeza ko Ruganzu I Bwimba bapfuye nk’abatabazi b’ingoma.
uRwanda rwi ruhanganye n’ibihugu bibiri mu majyepfo aribyo uBugesera bwategekwaga na Nsoro Bihembe n’iGisaka cyayoborwaga na Kimenyi I Musaya ariko umwami w’uBugesera we yari inshuti y’uRwanda ,naho Kimenyi Musaya we yashakaga kwigarurira uRwanda.
Ruagnzu Bwimba n’abajyanama be bari bazi uwo mugambi w’Umwami w’iGisaka banga ko arongora Robwa ariko Umwamikazi n’Umutoni wari ukomeye Nkurukumbi bashigikira ko amurongora kuko kwari ugushakira igihugu amaboko agifitiye akamaro,igitekerezo cyabo kiraganza Robwa arongorwa na Kimenyi Musaya umwami w’iGisaka.
Mbere y’uko ubukwe buba Umwami w’uRwanda Ruganzu Bwimba amenera mushiki we ibanga ry’uko atagomba kubyarana na Kimenyi babyemeranyaho bombi kuko umwana wagombaga kuvuka yagombaga gutsindisha uRwanda,biza kurangira Robwa abwiye musaza we ko atwite ariko atazabyara uwo mwana,aziyahura mbere y’uko abyara.
I Bwami bemeza undi mutabazi ugomba kwitangira ingoma agategura igitero ku Gisaka mu gukora mu ndagu zemeza Nkurukumbi ariko we arabigarama bituma umwami Ruganzu Bwimba yemera kuba umutabazi,yitangira ingoma asiga atanze iteka ko Abasinga batazongera kuvamo abagabekazi,icyo gihe ubutegetsi abusingira Kenge kuko umuhungu we Rugwe yari atarakura.
Ruganzu I yongeye gutumaho mushiki we Robwa mushiki we ko niyumva yapfuye nk’umutabazi I Gisaka ko nawe agomba kuzahita yiyahura ntabyare umwana wari kuzatsinda igihugu cye.
Ruganzu Bwimba atangiza intambara ku iguhugu cy’iGisaka intambara yabereye iNkungu ya Munyanga ,Ruganzu agwa ku rugamba intumwa yo kuvuga amacumu yihuta ijya kubwira Robwa inkuru mbi ,yasanze Kimenyi nawe ari guha ingoma ngabe ya Gisaka ko ariwe uzaba Umugabekazi w’iGisaka , Robwa ahita yoroha kuri iyo ngoma ahita yiyica n’Umwana yari atwite.
Amateka nvugo yahise amugira intwari byahebuje,amushyira ni mu mateka y’abatabazi b’ingoma kimwe na musaza we Ruganzu I Bwimba.
Guhara icyubahiro cyo kuba umwamikazi n’umugabekazi akemera gupfira u Rwanda bimugaragaza nk’intwari idasanzwe mu zabayeho mu Rwanda rwo hambere haba mu bagabo n’abagore
Mwizerwa Ally