Amakuru aturuka mugihugu cy’uBurundi muri Komini Mabayi,kumusozi wa Gafumbegeti aravuga ko mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwambere uwitwa Ndayishimiye Jean Claude wari ukuriye Imbonerakure muri ako gace yishwe umwana we araswa mu nda.
Abo mu muryango wa nyakwigendera bagiranye ikiganiro na Rwandatribune.com bavuga ko muri iryo joro abantu baje bavuga ururimi rw’ikinyarwanda baje baturutse mu ishyamba rya Kibira babanje gukomanga mu rugo rwa Nyakwigendera nuko arabafungurira baje bamubaza bati:niko sha watugize ibiki kuki twaguhaye amafaranga ng’ujye kuduhahira ukayigumanira ese wari uziko tutazakubona?bahita bamurasa amasasu yo mu mutima umwana we atabaje araswa mu nda.
Umwe mu bayobozi bo ku musozi Gafumbegeti utashatse ko amazina ye ashyirwa hanze mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko benshi mu Mbonerakure basanzwe bakorana n’inyeshyamba za FLN zisanzwe mu ishyamba rya Kibira,yavuze ko ndetse haraho bakorana n’imyitozo ya gisilikare bakaba bari basanzwe ari abafatanyabikorwa kandi ko muri ako gace abarwanyi bavuga ikinyarwanda badasiba kwidegembya muri ako gace.
Ibi bibazo bikimara kuba Musitanderi wa Komini Mabayi Ndahabonyimana Nicodem,ukuriye iperereza mu ntara ya Kayanza n’ukuriye abahoze mu gisilikare mu Ntara ya Kayanza bakoranye inama n’abaturage bo ku musozi Gafumbegeti barabahumuriza n’ubwo muri ako gace ubwoba ari bwose.
Nta gihe Leta y’uRwanda itabuze gushinja uBurundi gukingira ikibaba inyeshyamba za FLN zagabye ibitero mu Karere ka Nyaruguru ho mu Murenge wa Nyabimata benshi muri aba barwanyi bakaba barasize bakoze ibyaha bya Jenoside mu Rwanda
Mwizerwa Ally