Umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Denise Bucumi Nkurunziza yashyizwe mu bitaro bya Aga Khan biri i Nairobi muri Kenya, aho arimo kuvurirwa nyuma y’uko yanduye Coronavirus.
Kuri uyu wakane nibwo Madame Bucumi yajyanwe igitaraganya mu gihugu cya Kenya n’indege ya Umuryango Nyafurika utanga ubufasha mu buvuzi (AMREF) aho yari kumwe n’abamucungira umutekano batatu,umwe muri bo nawe akaza gusanganwa indwara ya Covid19.
Ikinyamakuru the citizen cyanditse ko nta makuru mashya y’uko ubuzima bwe buhagaze aramenyekana,ndetse n’uburyo yabashije kwinjira muri icyo gihugu nabwo ntiburatahurwa kuko igihugu cya Kenya cyatangaje ko nta muntu wagaragayeho ubwandu bwa Coronavirus wemerewe kwinjira muri icyo gihugu.
U Burundi ni kimwe mu bihugu byagaragaje imbaraga nke mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, aho ibikorwa byakomeje nk’ibisanzwe ndetse hagakorwa n’amatora yasize Gen Evariste Ndayishimiye atorewe kuyobora igihugu.
Umwe mu barundikazi uri mu nzego z’ubuyobozi twaganiriye yavuze ko bugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus ariko ko ho umwihariko ari uko cyibasiye cyane abayobozi bakuru kurusha abaturage.
Ati:” Benshi mu bayobozi bakuru barwaye Coronavirus,barivura ariko niba bakira cyangwa bayigenda ntiwabimenya kuko biba mu ibanga.nta wabimenya kuko bidatangazwa, ku mpamvu zinyuranye zirimo n’iza politiki.wenda ubwo amatora arangiye igihugu kizadufasha kwirinda nk’uko ahandi bigenda.”
Ubuyobozi bw’u Burundi buherutse kwirukana abakoze ba OMS bakoreraga muri icyo gihugu.ni kimwe mu bihugu bivugwaho kutita ku kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid19.
Ibikorwa bihuza abantu besnhi nk’amasoko n’ibindi by’imyidagaduro ntibyigeze bihagarikwa muri iki gihugu,ubuyobozi bukavuga ko kubera amasengesho Imana izabarinda Covid19.
MASENGESHO Pierre