Pasiteri Justin Kaghoma uyobora gereza ya Kakwangura muri iri joro ryakeye yavuze ko abagororwa batatu bapfiriye muri gereza nkuru ya Kakwangura i Butembo mu majyaruguru ya Kivu bazize kubura ibyo kurya.
Pasiteri Justin Kaghoma, yakomeje asobanura ko abagororwa barya kabiri mu cyumweru, bashingiye ku mfashanyo zituruka mu matorero n’abandi bagiraneza:
Ati: “Hamwe n’abakozi barenga magana inani, biragoye kubagaburira, dore ko hashize icyumweru cyose ibyo kurya byari byaratanzwe na Guverinoma bishize.
Inzara niyo ntandaro y’urupfu rwaba bagororwa, kuko iyo batariye baba bafite intege nke cyane. Izi mfungwa zirya kabiri mu cyumweru, ari uko amatorero yadufasha.
Yakomeje agira ati ‘’Birihutirwa, ubuyobozi bubifitiye ububasha ndetse n’umuntu uwariwe wese ufite umutima wo gufasha ko badufasha, “Tunarakomeza kubwira leta ko yatabara, kubera ko hashize amezi make nta nkunga leta itanga y’ibiryo ku rwego rwa gereza. Turahamagarira amashyirahamwe adaharanira inyungu hamwe n’abagiraneza bose kudufasha. »
Umuyobozi w’Umujyi nawe yavuze ko agiye gukora ubuvugizi kugira ngo ikibazo cy’ibiribwa n’ubuvuzi muri iyi gereza ya Kakwangura gikemuke.
Uwineza Adeline