Abacuruzi bo mu mujyi wa Butembo baryamiye amajanja bikanga ko hashobora kubaho ibitero bya M23
Mu kiganiro Rwandatribune yagiranye na Omar Kavota Umuvugizi wa Sosiyete sivile muri ako gace,Bwana Omar avuga ko impungenge abaturage bafite n’uko ingabo za Leta zikomeje kubaka ibirindiro bikomeye mu mujyi wa Butembo,ndetse n’ibikoresho bikomeye harimo imbunda zirasa kure zikaba zarazanywe muri ako gace .
Aha rero Bwana Kavota akaba asanga kwirundanya kwa FARDC muri ako gace bikururira ibibazo umujyi wa Butembo usanganywe umutekano muke Bwana Kavota yagize ati:ubwo intambara yaberaga iMweso FARDC yashinze ibirindiro mu gace Nyanzale na Gishishi ikarasa iMweso,icyo gihe byahise bishyira igitutu kuri M23 ,bituma izi nyeshyamba zifata Nyanzale na Gishishi,aho rero FARDC urabona ko yasize imbunda ya BM iKanyabayonga ikaba ariyo irikurasa iRwindi ,kandi Kanyabayonga sikure ya Butembo.
Isoko ya Rwandatribune iri Kanyabayonga ivuga ko hari ibimenyetso byinshi byerekana ko ako gace gashobora kugwa mu maboko y’umwanzi,Umujyi wa Butembo uherereye muri Kivu y’Amajyaruguru,ubuso bw’uyu mujyi kubera ubunini bwawo ukaba urimo amakomini ane ariyo :Bulengera,Mususa na Vulamba,akaba ari umujyi ukize k’ubucuruzi benshi mu bahaturiye akaba ari Abakongomani bo mu bwoko bw’Abanandi
Mwizerwa Ally
Rwandatribune