Mu muhango wo kwambika amapeti mashya Abasirikare bagera kuri 700, hagaragayemo umubare munini w’Abagore barimo barindwi bahawe ipeti rya Colonel.
Aba basirikare b’Abagore bahawe ipeti rya Colonel bikaba aribwo bwa mbere mu Gisirikare cy’u Rwanda cyungutse abagore bo kuri uru rwego.
Si aba gusa b’igitsina gore bazamuwe mu ntera kuko hari n’abandi b’igitsina gore 83 bazamuwe mu ntera mu mapeti atandukanye.
Abo basirikare bahawe ipeti rya Col b’Abagore ni Col Betty Dukuze na Kayirangwa Belina bombi bakorera ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda, Nyirasafari Seraphine ukora muri Minisiteri y’Ingabo , Muragijimana Marie Claire akora muri Brigade ishinzwe ubwubatsi, Lydia Bagwaneza wo mu mutwe ushinzwe kurinda Abayobozi bakuru b’Igihugu, Lausanne N. Ingabire ukorera mu ishuri rikuru rya Gisirikare ry’i Nyakinama mu karere ka Musanze na Stella Uwineza ubarizwa mu mutwe w’Ingabo zirwanira mu Kirere.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika byamaze kwimakaza umuco wo guha ijambo Abari n’abategarugori haba mu nzego za Politiki ndetse n’izumutekano.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com
Rose kabuye se we yarafite irihe rank??? We miss her