Nyuma y’uko Abanyakenya bamaze iminsi batanga ibitekerezo kuri Twitter, bavuga ko Perezida wabo William Ruto yananutse cyane, bwa mbere uyu Mukuru w’Igihugu yabivuzeho, yemera ko yataje ibiro koko ndetse anahishura icyabimuteye.
Kuva Perezida William Ruto yatorerwa kuba Umukuru w’Igihugu cya Kenya, yakomeje kugaragara nk’ugenda ananuka, ariko bamwe ntibabitindeho.
Gusa mu minsi ishize, hari ababyibajijeho cyane nyuma yo kubona koi biro bya Perezida Ruto bikomeje kugabanuka cyane mu buryo budasanzwe.
Ubwo yaganirana n’itangazamakuru, Perezida William Ruto, yemeye ko yatakaje ibilo ariko ko byose bishingiye ku kuba yari yaragize ibilo byinshi byaje ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Yavuze ko ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, yari ku gitutu cyinshi cyatumye ahindura imirire ye ndetse ntanabone umwanya wo gukora imyitozo ngororamubiri.
Yagize ati “Iyo uri mu bikorwa na biriya usanga akenshi ufite ibintu byo gukora kandi nta mwanya w’imyitozo ngororamubiri, rimwe na rimwe ugasanga uri kurya cyane kuko uba utazi igihe uri bwongere kurira.”
Yakomeje avuga ko yaje gufata umwanzuro wo kugabanya ibilo kuko byari byamubanye byinshi. Ati “Nafashe umwanzuro wo kugabanya ibilo.”
RWANDATRIBUNE.COM