Nkuko byatangajwe na Minisitiri w’ububanyin’amahanga wo Muri Kenya Musalia Mudavadi, kumugoroba wo kuri uyu wa 30 Ukwakira 2023, yavuze ko yagiye kwakira Umwami Charles III ndetse n’igikomangoma Camilla ku kibuga cy’indege mpuz’amahanga cya Nairobi ari kumwe na Perezida Dr William Ruto ndetse n’uhagarariye ubwongereza Muri Kenya.
Uruzinduko rwaba bombi rukaba rubaye uruzinduko rwa mbere bagiriye kumugabane w’Afurika ndetse kenya ukaba inabaye igihugu icyambere mu bihugu byo mumuryango ukoresha ururimi rw’icyongereza(Common Wealth) kuva Yaba Umwami w’ubwongereza nyuma Y’uko umwamikazi Elizabeth I atanze.
Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2023, biteganyijwe ko Umwami kazi Camilla aza guhura na Nyakubahwa Madame Rachel Ruto,mu mujyi wa Nairobi kuri uyu wa kabiri.
Aho Kandi biteganyijwe ko aba bombi baza kuganira kubijyanye n’imirimo ye nka Madame wa Perezida w’igihigu ndetse n’uburyo umugore yakwiteza imbere nkuko ikinyamakuru cy’andikira Muri Kenya dukesha iyi nkuru kibivuga.
Uru ruzinduko rwa Charles III rukaba rubaye mugihe Kandi Kenya irimo kwitegura kwizihiza imyaka isaga 60 imaze ibonye ubwigenge. Iki kikaba ari ikimenyetso cy’ubucuti gikomeye hagati yibi bihugu byombi.
Uhagarariye ubwongereza Muri Kenya”Neil Wigan”mu byishimo byinshi yanditse agira Ati: Mugihe Abanyakenya bari kwitegura kwizihiza Isabukuru y’imyaka 60 bamaze babonye ubwigenge,nejejwe cyane no Kuba Umwami Charles III,yaremeye ubutumire Bwa Perezida Dr William Ruto. ikindi Kandi Kuba yemeye ko Kenya iba iyambere mubihugu bisuwe na Charles hanze y’uburayi.
Akomeza agira ati” ibi bigaragaza agaciro gakomeye Umwami Charles aha iki Gihugu ndetse n’ubufatanye budasanzwe hagati yacu twembi,twirengagije amateka yose twaba twaranyuzemo ahashize.
Muri runo rugendo Umwami ndetse n’umwamikazi barimo biteganyijwe ko ruzamara iminsi ine kuva kuya 31 Ukwakira kugeza 3 z’ukwacumi na kumwe, biteganyijwe Kandi ko Umwami Charles ndetse n’umwamikazi Camilla bazasura Ahantu hatandukanye harimo, umujyi wa Nairobi,Mombasa,n’ahandi hatandukanye,byose bigamije imikoranire n’ubufatanye hagati yibi bihugu byombi.
Schadrack NIYIBIGIRA