Bamwe mu bayobozi ba FLN bagiye batanga amakuru mu kigo cy’ubutasi cya Congo ANR akaba ariyo ntandaro y’isenyuka ry’uyu mutwe
Amakuru Rwandatribune.com yakuye ahantu ho kwizerwa ni uko ibi bihe bitoroheye umutwe wa FLN, kubera ibyitso byinshi biyirimo byagiye bikorana n’umwanzi kugeza aho byagiye bishyira akaga abayobozi b’uyu mutwe bamwe baricwa abandi barafatwa.
Uyu Hategekimana Felicien Umunyamakuru washinze Radio Ubwiyunge ubusanzwe yari umurwanyi muri FDLR icyitwa ALIR ,nyuma yaje gufata iy’ubuhungiro ajya mu gihugu cya Zambiya,nyuma akaba ari muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ariko abamuzi neza akaba yaragiraga ingendo nyinshi mu mujyi wa Kinshasa aho yagiye abonana na Gen.Delphin Kahimbi wari ukuriye ubutasi bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Muri izi ngendo z’ibanga ni nabwo Hategekimana Felicien atahwemaga kujya kubonana n’impunzi z’abanyarwanda muri Kameruni aho yagendaga yiyita intumwa ya FDLR, kugeza aho benshi bamwamaganiye kure dore ko n’ikinyamakuru cya FDLR cyitwa Intabaza.com cyamwanditseho.
Bivugwa ko Hategekimana Felicien yaba akorana bya hafi na Kalinijabo wirukanwe muri CNRD UBWIYUNGE ashinjwa ubugambanyi, uyu Kalinijabo kandi akaba yarigeze no kuba umuyoboke wa FDLR bya nyirarureshya aho yagiye no mu ishyamba asanga FDLR akabana nayo igihe cy’umwaka ari naho yaje gufatanya na Gen.Wilson Irategeka gushinga umutwe wa CNRD UBWIYUNGE.
Kwihutira gushinga Radio Ubwiyunge kwa Felicien afatanyije na Mutega Francine benshi basanga atari urukundo akunze uyu mutwe ahubwo ari ubugambanyi agamije gukorera bamwe mu bayobozi b’uyu mutwe dore ko uyu Hategekimana Felcien ari inshuti y’akadasohoka ya Twagiramungu Rukokoma kandi Rukokoma akaba ari gukorana bya hafi na Col.Guado n’abandi bayobozi bo muri FLN gushinga umutwe w’Inyeshyamba witwa Intimirwa. Mu nshingano Twagiramungu yahaye Felicien Hategekimana harimo gufatisha Gen.Jeva, urugamba rwo gusenya FLN rukaba rurangiye.
Ni kenshi bamwe mu bavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda bakomeje kurangwa n’inda nini, ubugambanyi, kwikizanya bityo abasesenguzi mu bya Politiki bakaba basanga icyiswe opozisiyo ari nka wa Munara w’i Baberi.
Hategekimana Claude