Abakunzi ba Arsenal bongeye kuzamura ibendera mu ngo zabo ndetse n’aho banyuraga hose nyuma yo kongera gutsinda Manchester nyuma y’imyaka 8 izi nzozi ntawe uzirota.
Ibi byabaye ubwo Arsenal yatsindaga igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa Munani wa Shampiyona y’u Bwongereza wabaye kuri iki Cyumweru, tariki 8 Ukwakira 2023, kuri Emirates Stadium.
Amakipe yombi yagiye gukina adafite abakinnyi bayo ngenderwaho aho Arsenal yari mu rugo itarifite Bukayo Saka mu gihe Man City itarifite Rodri uheruka guhabwa ikarita y’umutuku ndetse na Kevin De Bruyne ufite imvune.
Uyu mukino watangiye wegeranye cyane, amakipe yombi ahangana bikomeye byatumaga uburyo bw’ibitego butaba bwinshi.
Ikipe y’i Manchester ni yo yinjiye mu mukino mbere itangira guhusha uburyo bukomeye ahanini bwaterwaga n’amakosa y’Umunyezamu David Raya washakaga gucenga ba rutahizamu bayo.
Ku munota wa 27, Oleksandr Zinchenko yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Martin Ødegaard arasimbuka ngo ashyireho umutwe umubana muremure, usanga Ben White asongamo umupira uca hanze gato y’izamu.
Nyuma y’iminota mike, Arsenal yongeye gushyushya uburyo bw’umupira Ødegaard yazamukanye neza Eddie Nketiah ntiyabyitwaramo neza awupfusha ubusa.
Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa k’ubusa.
Arsenal yatangiranye Igice cya Kabiri impinduka, Leandro Trossard atanga umwanya kuri Gabriel Martinelli. Uyu Munya-Brésil yinjiye mu kibuga atangira gukora ikinyuranyo ari nako ahusha uburyo bwinshi bw’ibitego.
Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola na we yahise akora impinduka yongera imbaraga mu busatirizi. Rico Lewis yasimbuwe na John Stones, Mateo Kovačić asimburwa na Matheus Nunes, mu gihe Julián Álvarez na we yahaye umwanya Jérémy Doku.
Ku munota wa 74, Doku yacenze neza ba myugariro ba Arsenal ahereza umupira Nunes ariko ateye ishoti umupira umunyezamu Raya awufata neza.
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yakomeje gukora impinduka ndetse ukabona ko hari icyo zihinduye mu kibuga.
Ku munota wa 77, Martinelli yacenze neza Kylie Walker na Bernardo Silva acomekera umupira Ødegaard agerageje guteresha akaguru k’iburyo, umunyezamu Ederson afata neza umupira.
Man City wabonaga idakanganye cyane nk’uko isanzwe, cyane ko rutahizamu wayo Erling Haaland yari yibuze muri uyu mukino.
Ku rundi ruhande, ni ko Arsenal yakomezaga gusatira cyane. Kai Havertz yasunikiye umupira gahoro Gabriel Martinelli atera ishoti, myugariro Nathan Aké awukoraho uhundira icyerekezo uruhukira mu nshundura, Arsenal ibona igitego ku munota wa 86.
Umukino warangiye Arsenal yatsinze Manchester City igitego 1-0, iba intsinzi ya mbere ibonye kuri iyi kipe mu myaka umunani ishize, cyane ko yaherukaga kuyitsinda mu Ukuboza 2015.
Indi mikino yabaye kuri Cyumweru yaranzwe no kunganya, aho Brighton & Hove Albion yanganyije na Liverpool ibitego 2-2, Newcastle inganya na West Ham United ibitego 2-2. Ni mu gihe Wolverhampton na yo yanganyije na Aston Villa igitego 1-1.
Ku wa Gatandatu, bigoranye Manchester United yatsinze Brentford ibitego 2-1 bya Scott McTominay mu minota ya nyuma, Tottenham itsinda Luton Town igitego 1-0 mu gihe Chelsea na yo yongeye kubona intsinzi inyagira Burnley ibitego 4-1.
Kugeza ubu ku Munsi wa Munani wa Shampiyona, Tottenham yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 20 inganya na Arsenal ya kabiri. Manchester City ni iya gatatu n’amanota 18, Liverpool ikaba iya kane n’amanota 17.Manchester United iri ku mwanya wa 10 n’amanota 12, ikurikiwe na Chelsea ifite amanota 11.
Ibi byose byatumye abafana bose batangira kuvuga ko Imana yabo yabibutse bakaba bashobora no kwegukana igikombe ngo kuko kugeza ubu inzitizi zisa n’izarangiye.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune