Ubukonje bukabije buri kurangwa mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi nka Suède, Denmark na Finland bwatangiye kugira ingaruka zikomeye.
Nu bwambere ibi bibaye mu gihe kingana n’imyaka irenga 25 yari ishize ,kuri ubu hagaragaye ubukonje buri kubarirwa muri dogere Celsius -43,6, mu bice bimwe na bimwe by’u Burayi .
Byatangajwe na RFI yavuze ko kubera urubura rwuzuye ahantu henshi, hari serivisi zitakiri kuboneka cyangwa zigatinda nk’izo gutwara abantu n’ibintu. Ubu abantu barabangamiwe cyane dore ko nabo aho bari batorohewe n’ubukonje.
Serivisi zijyanye no gutwara abantu harimo izahagaritswe, amaduka amwe ntari gufungurwa ndetse n’aho afunguye abantu ntibabasha kuhagera, mu gihe imirimo imwe n’imwe byabaye ngombwa ko ikorerwa mu ngo hifashishijwe internet kuko imihanda yuzuyemo urubura.
Nko muri Suède, hitabajwe igisirikare ngo gifashe abaturage gukura urubura mu mihanda ndetse no gutabara imodoka zaheze mu mihanda nk’uko RFI ibitangaza.
Muri Denmark ho abafite ibinyabiziga basabwe kwirinda gutemberera mu mujyi wa Aarhus ufatwa nk’uwa kabiri munini muri icyo gihugu.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com