Impunzi z’Abanya Libya na Eritrea ziri mu Rwanda zatangiye kubyarana n’abanyarwanda kazi ndetse hari n’abagabo bateye inda abakobwa b’Abanyarwanda bamaze kwimurwa bajyanwa mu bihugu by’I burayi.
Hashize imyaka 2 impunzi z’Abanya Libya n’abanya Eritrea zigeze mu Rwanda kuhacumbikirwa mbere yo kwerekeza mu bihugu byemeye kubakira,Izi mpunzi zahise zijya gucumbikirwa mu nkambi ya Gashora mu karere ka Bugesera ndetse zibayeho mu buzima busanzwe nk’abandi banyarwanda kuko zitembera uko zishaka hirya no hino muri aka karere.
Umukobwa witwa Mukandayisenga Elena wabyaranye n’umunya Eritrea waje nk’impunzi yabwiye Ikinyamakuru PRIMO TV gikorera kuri You Tube uko byagenze kugira ngo abyarane n’uyu w’impunzi ubu wanamaze kujyanwa mu Bufaransa.
Yagize ati “Nabyaranye n’umunya Eritrea twamenyaniye mu nkambi ya Gashora, Baje kuwa 10 Nzeri cyangwa Ukwakira 2019,Baratemberaga tuza guhura nk’abagenzi,ambaza izina biba ngombwa ko duhana nimero,Byari byiza kuko yari anazi Icyongereza.
Nyuma yo kumenyana birenze twahise tuba inshuti kuko twabonanaga buri gihe,Tumaranye umwaka nibwo yanteye inda kuko we yahamaze imyaka 2,Yagiye mu kwezi kwa 7 naramaze kubyara,Nta kibazo twigeze tugirana.
Twagiranye ubushuti burenze tuba abasheri hanyuma arambwira ati “Igihe nagendeye sinigeze nshaka umugore , Ntabwo twabyarana umwana?,guhera icyo gihe nibwo twatangiye kuryamana nta kwikingira,birangira anteye inda.”
Uyu mukobwa yavuze ko akimara kumenyana n’uyu mugabo,yahise ajya gukodesha hanze y’iwabo kugira ngo ahishe urukundo rwe n’iyi mpunzi gusa ngo akimara kumutera inda,yamusabye ko bajyana iwabo kugira ngo uyu mukobwa adakuramo inda.
Uyu mukobwa yavuze ko uyu mugabo yamwitayeho cyane atwite kuko ngo yari afite amafaranga n’iwabo bamwohererezaga gusa ngo akimara kubyara yanze kwandika umwana ku mazina y’uyu mugabo kuko yatinyaga ko ubuyobozi bwamushaka bukamubuza kumusiga.
Mukandayisenga yabwiye PRIMO TV ko mu minsi ishize uyu mugabo yashatse kubajyana mu Bufaransa ariko biranga kubera ko HCR yasanze umwana atanditse ku mugabo.
Nyina w’uyu mukobwa yavuze ko umwuzukuru we afite amezi 7 ndetse ko uyu mugabo yifuza gutwara uyu mugore gusa bafite imbogamizi z’uko uyu mwana atari kumwe na se.
Mukandayisenga yavuze ko atariwe wenyine watewe inda n’izi mpunzi kuko ngo hari abandi bakobwa 2 baturanye batewe inda n’izi mpunzi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora,Rurangirwa Fred,yabwiye PRIMO TV dukesha iyi nkuru ko iki kibazo atakizi ndetse ko nta n’Umunyarwandakazi n’umwe wigeze abegera ngo akibagezeho gusa ngo uwaba agifite yabegera bakamufasha.
Yagize ati “Icyo kibazo ntabwo ndakimenya ariko sosiyete irimo abantu ntihabura ibibazo nkibyo,Byashoboka kuba byarabaye ariko icyo twajyaho inama n’uko uwahura n’icyo kibazo yakwegera ubuyobozi tukareba uko icyo kibazo kimeze.”
Umuvugizi wa HCR,Elise,yavuze ko ntacyo baramenya kuri icyo kibazo ariko ngo kizakemurwa n’u Rwanda gusa ngo bagize icyo bakenera kuri HCR-Rwanda babaha ubufasha.
Nta makuru aramenyekana niba abasore bo mu Rwanda bo baba barabyaranye n’impunzi z’abakobwa zo muri Libya na Eritrea.
Uwineza Adeline