Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga utegerejwe mu Rwanda mu ruzinduko azahagirira, rwitezwe ko ruzanagaruka ku byerekeye n’ifungwa rya Paul Rusesabagina, ndetse n’uburenganzira bwa Muntu.
Antony Blinken azagera mu Rwanda tariki 10 Kanama, arimo asoza ingendo ze muri Cambodia, Philippines, Africa y’Epfo, na DR Congo, nk’uko itangazo rya minisiteri akuriye ribivuga.
Muri DR Congo, mu byo Blinken azaganira n’abategetsi baho harimo ubucuruzi n’ishoramari, “n’umuhate wo kugeza ku mahoro uburasirazuba” bw’iki gihugu “n’akarere k’ibiyaga bigari muri rusange”.
Hashize icyumweru muri ako gace ka DRC hari imyigaragambyo yamagana ingabo za ONU zihamaze imyaka irenga 20.
Abahatuye bazinenga kunanirwa kuhabungabunga amahoro, muri aka gace karimo imitwe irenga 100 yitwaje intwaro, irimo n’ikomoka mu Rwanda, mu Burundi no muri Uganda.
Abarenga 25 bamaze gupfira muri iyi myigaragambyo nk’uko bivugwa na sosiyete sivile mu ntara ya Kivu ya ruguru.
Ibiro bya Blinken bivuga ko mu Rwanda, “azibanda ku ruhare leta y’u Rwanda yagira mu guhosha amakimbirane n’ubugizi bwa nabi ubu biri mu burasirazuba bwa DRC”, nk’uko itangazo ry’ibiro bye ribivuga.
Mu Rwanda, Antony Blinken azavuga ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu, gufunga urubuga rwa politiki ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, no “gufunga mu buryo butari bwo uwemerewe kuba muri Amerika Paul Rusesabagina”.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, n’inteko ishingamategeko ya Amerika byemeza ko Rusesabagina “yafunzwe mu buryo butari bwo” n’u Rwanda.
Rusesabagina wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 muri gereza
Leta y’u Rwanda ivuga ko uyu yari ku isonga ry’ibitero by’inyeshyamba za MRCD-FLN mu 2019 byishe abantu mu majyepfo ashyira uburengarazuba bw’u Rwanda.
Antony Blinken yaherukaga muri Africa mu Ugushyingo 2021, aho yasuye Kenya, Nigeria, na Senegal.
Blinken agarutse muri Africa, nyuma y’uko Perezida wa Amerika Joe Biden yemeje ko azakira inama ya mbere nini izamuhuza n’abategetsi ba Africa mu Ukuboza ,uyu mwaka.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM