Nyuma y’amakuru yari yatangajwe avuga ko umukuru w’igisirikare cya M23 Sultani Makenga yazamuwe mu ntera n’ihuriro Alliance Fleuve Congo, bimaze kumenyekana ko aya makuru atari yo.
Amakuru avugurujwe ni amakuru yavugaga ko Sultani Makenga yahawe ipeti rya Lieutenant General akuwe ku ipeti rya Brigadier General.
Umusirikare wo ku rwego rwa ofisiye wa M23 waganiriye na Rwandatribune utifuje ko amazina ye atangazwa, yadutangarije ko iyi nkuru atari impamo.
Hanavugurujwe iby’amapeti yari yavuzwe kuri Sultani Makenga, kuko afite ipeti rya Major General.
Icyakora uyu mutwe wa Alliance Fleuve Congo wavuzwe muri iyi nkuru uracyafitanye imikoranire na M23.