Iyo havuzwe uruhare rw’amadini mu kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda, nta bandi bahita batekerezwa atari Musenyeri Leon Classe na Perraudin n’abandi Bihayimana muri Kiliziya Gatulika.
Uruhare rw’ abazungu mu gucamo ibice Abanyarwanda rwatangiye kugaragara kuva ku mwaduko w‘abakoloni kugeza kuri jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu mwaka wa 1994 .
Gusa aha igitangaje ni uko idini gakondo ry’ abakurambere ritigeze rishyirwa mu majwi ndetse ngo rivugwe mu bindi biganiro mpaka ku ruhare rw’ amadini mu kubiba inzangano n’ amacakubiri mu Abanyarwanda.
Kuba idini gakondo(Imanisme) ryarahuzaga Abanyarwanda bose kandi bose bakaryisangamo ni uko nta nenge nta n’ icyasha ryagize mu mateka yaryo.
Amateka agaragaza ko kuva mu 1959 aribwo sosiyeti nyarwanda yatangiye gucikamo ibice nyuma yo kumvira amasomo yari yaratanzwe nabo bitwaga Abakozi b’Imana bari bakuriye Kiliziya Gatolika muri ibyo bihe.
Gusa kuri iyi ngingo ntitugomba gushyira abantu bose mu gatebo kamwe kuko amadini yose aba afite umugambi wo kwigisha abantu ubumwe, urukundo nk’ uko biteganywa n’ ibitabo bitagatifu ari ibyo Korowani na Bibiliya.
Ni byiza kwibutsa ko Abayobozi b’amadini bari bafite ndetse n ‘ubu bafite uruhare runini mu mibanire y ‘abantu dore ko amoko yose ahuriramo.
Abamisiyoneri b’abera baje mbere mu Rwanda bari bazi neza ko hari amoko 3 , Abahutu, Abatutsi n Abatwa aba ba gatatu ntibavugwaga cyane kuko babonaga biberaho ubuzima butandunye n’ubw’abandi.
Uko Musenyeri Leon Classe yatonesheje Umwami Mutara wa III
Mgr Classe yatangiye guhura n’ ikibazo cy’ ingutu ku ngoma y’ umwami Yuhi Musinga kuko yangaga kuyoboka kiliziya n’imico y’ abazungu biza kurangira abakoloni bakamuciriye ishyanga akaza gusimburwa n ‘umuhungu we Rudahigwa, arabatizwa ndetse anakorana bya hafi n’ umukoloni kuko nta mahitamo yari afite.
Mu gihe u Bubiligi bwakolonizaga u Rwanda abamisiyoneri b’abanyagatolika bari bafitanye imikoranire ya hafi n’ abayobozi (abami n’ ibyegera babo).
Nyirabayazana yabaye umuryango w ‘Abamisiyoneri b ‘Abanyafurika bari barashinzwe na Cardinal Charles Lavigerie wakomokaga mu Bufaransa.
1.Mgr Léon-Paul Classe: Uyu mugabo yayoboye kiliziya kuva ku itariki ya 28 Gicurasi 1922 kugeza ku ya 31 Mutarama 1945.
Agendeye ku mirongo migari yari yarahawe n abayobozi be, yagombaga gukora uko ashoboye kugira ngo umwami , umuryango we n ibyegera bye bayoboke kiliziya Gatolika kuko mu ntangiriro batabikozwaga.
Ibyo byabanjije kugorana kuko abakoloni baza mu Rwanda basanze abaturage bose bemera ubwami ndetse banagendera ku byibyifuzo bye.
Kugirango yuzuze intego ze, Mgr Classe agendeye ku ngengabitekerezo yaranze umugabane w u Burayi mu ntambara y Isi ya II, yavugaga ko hari ubwoko bubiri bw abantu “races pures” ( aryens ) na “races rustiques” ubwo Abatutsi yabashyiraga ku mwanya wa mbere, Abahutu bakajya ku mwanya wa 2.
Iyi mitekerereze yahise ituma abakoloni bigizayo Abatwa, Abahutu bose ndetse n ‘Abatutsi bakennye.
Uko kuzamurwa kw Abatutsi ibwami no kwemeza ko ari bo bwoko bwemewe byategetswe ku kagambane k ‘abakoloni na Mgr Classe.
Ivugururwa (reform) ryo mu mwaka wa 1926
Mortehan wari uhagarariye u Bubiligi mu Rwanda niwe wafashe icyemezo cy uko umuntu wese uzaba ufite inka zirenze 10 ari Umututsi kuva icyo gihe rero abo nibo bari bemerewe kwinjira mu nzego z ubutegetsi.
Aha twababwira ko iri vugurura ryatumye Abatwa 40 birukanwa ku buyobozi (sous-chefs) tutabariyemo Abahutu bambuwe imyanya yabo ku bwinshi.
Mu ntangiriro nta makosa Mgr Classe yari afite kuko yahisemo gukurikiza ibyo yatumwe ariko buhoro buhoro yaje no kuvangura amashuri ategeka ko abana b Abatutsi batagomba kwigana n abana b Abahutu.
Ibyo byose tutarondoye byatumye Mgr Calsse afatwa nka se w’ ivanguramoko mu Rwanda.
Mu gitabo yise : Mission au Rwanda, Un blanc dans la bagarre tutsi-hutu , Colonel Guy Logiest avuga ko nubwo Mgr Classe yifuzaga gutonesha Abatutsi yabateye ikibazo atari kuzapfa akemuye (p 89).
Uko Musenyeri Perraudin yatonesheje Kayibanda:
Mgr André Perraudin ukomoka mu Busuwisi yayoboye Diyoseze ya Kabgayi kuva ku wa 18 Ukuboza 1955, kugeza ku ya 7 Ukwakira 1989.
Ibikorwa bya Perraudin bihurirana n ibihe ibuhugu byinshi bya Afurika n u Rwanda by umwihariko byari mu nkubiri y’ubwigenge .
Aha byumvikane ko n ubuyobozi bwa politiki n amadini bwagiye buhinduka mu buryo bugaragara.
Muri iki gihe , ku ruhande rwihariye rw u Rwanda , ubwami nibwo bwafashe iya mbere mu gusaba ubwigenge ariko Mgr Perraudin yagerageje kwerekana ko Abahutu ari bo rubandanyamwinshi bagomba kwikukira ndetse bakanigaranzura Abatutsi.
Mu mwaka wa 1959, Kiliziya Gatolika mu ijwi rya Perraudin yagerageje kwerekana ko umuhutu yari yarakandamijwe, agira ati “Mu Rwanda rwacu twagiye dutandukanywa n amoko, ubutunzi, politiki ndetse n ubutabera kandi byose byari mu maboko y ubwoko bumweTutsi”.
Aha Perraudin yakomeje agira ati “Aba Batutsi nibo bagiye barenganya Abahutu ndetse n Abatwa”.
Uko ibibazo byagendaga bifata ishusho y amoko, kiliziya nayo yirengagizaga ubwicanyi, ubwo nta kindi cyakozwe ni uko Perraudin yahisemo ko Abahutu bategeka babifashijwe n ishyaka ryabo rya PARMEHUTU.
Iyi PARMEHUTU yari iyobowe na Gregoire Kayibanda wabanjije kuba umunyamabanga wa Mgr Perraudin ndetse aza no kuyobora ikinyamakuru Kinyamateka cyari icya kiliziya gatolika mbere y uko aba Perezida w u Rwanda.
Muri ibi byose, Mgr Perraudin yasobanuraga ko ashyigikiye ko habaho impinduka muri byose , ati “Abatutsi barenganyije Abahutu kuva kera, igihe kirageze rero kugirango ukuri gutsinde ndetse n ikinyoma kibure ijambo”.
Bamwe mu bayobozi bakuru ba Kilizya banze amacakubiri barabizira
Musenyeri Aloys Bigirurnwami wari umushumba wa Diyoseze ya Nyundo yari Umututsi utaravugaga rumwe na Perraudin wari umushumba wa Kabgayi, yahisemo kwegura ku mwanya we atarageza igihe.
Si we gusa, kuko Mgr Manyurane w Umuhutu yatorewe kuba umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri ku ya 20 Ukuboza 1960, yapfuye mbere gato y uko yimikwa bikavugwa ko yishwe arozwe na Perraudin kuko uyu nyakwigendera atiyumvishaga uburyo umuntu wihaye Imana kandi w umushumba yahemberaga ivanguramoko.
Yaje gusimburwa na Mgr Joseph Sibomana, wari umuhutu wo mu Majyepfo na we ntiyava ku izima kuko atashatse gushyigikira amacakubiri yaje kwimurirwa muri Perefegitura ya Kibungo.
Mgr Manyurane si we wenyine wapfuye atarimikwa kuko na Mgr Félicien Muvara wari igisonga cya Musenyeri wa diyosezi ya Butare yari ifite icyicaro ku Gikongoro, yeguye mbere yo kwimikwa ndetse aza no kwicwa muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Mgr Muvara yagiye i Roma aherekejwe na Musenyeri V. Nsengiyumva agaruka yegujwe ku mirimo ye ariko amakuru atugeraho agaragaza ko uyu musenyeri yazize ko bamwibeshyeho kuba yaravukiye mu Majyaruguru batekereza ko yari umuhutu.
Abayobozi ba kiliziya bashyigikiye ivangura:
Mgr Vincent Nsengiyumva yabaye umushumba wa diyosezi ya Kigali mu mwaka wa 1974 ku bwo gukorana n abandi bahezanguni byarangiye yinjiye mu buyobozi biro politiki ya MRND.
Uwundi ni Mgr Phocas Nikwigize, wabaye umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ahungira i Goma mu 1994, mu kiganiro yagiranye n ikinyamakuru flamand De Volkskrant ku itariki ya 26 Kamena 1995, yagize ati “Umututsi ni mubi mu miterere ye Tutsi iyo tutaza kubica bo bari kuzatwica,.. “.
Gusa uyu yaje gupfa atikosoye kuri iri jambo ribi yavuze ariko na bagenzi be basangiye umwuga ntacyo bigeze babitangazaho, aho umuntu yakwibaza niba ari isoni cyangwa ubugambanyi.
Ubwanditsi
Amadini yagize uruhare runini mu mahano yabaye mu Rwanda guhera muli 1959.Dore ingero: Musenyeli Perraudin yafashije presida Kayibanda gushinga ishyaka Parmehutu.Musenyeli Nsengiyumva Vincent yali mu Nteko Nyobozi y’ishyaka MRND rya Habyarimana,idini rya ADEPR ryatanze umusanzu wo gushinga Radio RTLM yicishije abatutsi muli 1994,idini ry’Abadive ryacishaga indirimbo kuli Radio Rwanda zashyigikiraga ishyaka Parmehutu.Imwe muli zo yavugaga ko presida Kayibanda yatumwe n’imana ngo akure abahutu mu buja bw’abatutsi.Amadini yose,uretse wenda abayehova bavuga ko bativanga muli politike n’intambara, yasengeraga abasirikare ba Leta ngo batsinde uwo bitaga umwanzi FPR.