Ihuriro P5 ryaba ryasenyutse amashyaka yose arivamo nubwo byagizwe ibanga.
Umunyarwanda yaciye umugani ati ‘ntagahora gahanze’ mu bihe byatambutse ibikowa byari bigamije gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, iri huriro ryari rigizwe n’amashyaka agera muri atanu ari yo mpamvu yiswe P5.
Ayo mashyaka harimo PS IMBERAKURI ya Me. Ntaganda Bernard, FDU INKINGI ya Ingabire Victoire, AMAHORO Congress, RNC ya Kayumba Nyamwasa na PDP IMANZI ya Deo Mushayidi.
Ku ikubitiro ayo mashyaka icyo yari assize imbere kwari ugushinga igisirikare ndetse byaje kubakundira bakusaya abasore mu nkambi za Uganda bajyanwa mu Kivu y’Amajyepfo ahitwa i Minembwe aho bakoreraga mu kibaba cy’umutwe wa Mai Mai Gumino ukuriwe na Gen. Nyamusaraba, Umugaba mukuru w’izo ngabo yari Maj.Mudasiru Habibu waje gufatirwa mu mirwano yabahanganishije na FRDC.
Gucabiranya kwa Kayumba na RNC byaba aribyo byasenye iri huriro?
Mu buhamya bwahawe Rwandatribune na bamwe mu barwanyi bahoze muri P5 bari mu kigo cy’ingando cya Mutobo, bavuga ko amakimbirane yahereye hejuru muri RNC amanukira mu buyobozi bw’uyu mutwe ku buryo bisanze hari agakundi k’abasilikare gakorera mu kwaha kwa Ntilikina Faustin wa FDU INKINGI, akandi kari mu kwaka kwa Ben Rutabana kari gakuriwe na Major. Richard. Ikindi gice gihabwa amabwiriza na Kayumba Nyamwasa cyari Col. Kanyemera na Karemera nabo hari andi mabwiriza bahabwaga na Frank Ntwari.
Ako kavuyo ni nako katumye hafatwa icyemezo huti huti cyashoye mu manga abo barwanyi bicwa na FARDC umusubizo.
Ngo Kayumba yaba yarirengagije imbuzi yahabwaga na Gen. Jeva wa FLN na Gen. Ntawunguka Omega ?
Mu rugendo rutashobokaga ko abarwanyi ba P5 bave i Minembwe bagera ahitwa Binza muri Kivu y’Amajyaruguru ubusesenguzi bwa Kayumba bwerekanaga ko iyo nzira ishoboka ariko bagenzi be barimo Maj. Ntilikina, Jean Paul Turayishimiye wari ushinzwe ubutasi muri RNC n’abandi bose berekanye ko bitakunda kuko inzira yagombaga gukoreshwa yarimo ibyago byinshi, aha twavuga nk’imitwe irenga 15 y’Aba Mai Mai bo muri Kivu y’Amajyepfo ndetse na pozisiyo nyinshi za FARDC.
Byabaye ngombwa ko Maj. Ntilikina Faustin yiafashisha Gen. Jeva, Gen.Wilson Irategeka na Gen. Omega wa FDLR ngo basobanurire Jenerali mugenzi wabo ko ibyo yateguye bitazakunda.
Mu kiganiro kirambuye cyabahuje Kayumba Nyamwasa yabashwishurije ndetse ahita ategeka ingabo ze ko zigenda gupfa umusubizo kwabo barwanyi, kwigira ndingabo kwa Kayumba byose byatumye amashyaka yari muri P5 atangira kwikorera ibyayo RNC itabizi.
Ku ikubitiro taliki ya 11 Ugushyingo 2019 Ishyaka PDP Imanzi ryasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko ryitandukanyije n’ihuriro ry’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda kugira ngo risabe kujya mu biganiro byimbitse n’ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda kuko ryasanze iri huriro P5 ntacyo rizageraho mu ntego ryihaye.
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wacu, umuvugizi w’Ishyaka PDP IMANZI Bwana Kayumba Jean Marie Vianney yagize ati “Twasanze umurongo twasizeho dushinga P5 hari ibitaregezweho, ni muri urwo rwego twahisemo kuyivamo.”
Tumubajije ku bijyanye n’uko baba batinye gukorana na RNC nk’umutwe w’iterabwoba yagize ati “tujya tubyunva ko RNC ifite ingabo Congo na Uganda ariko ntituri abafatanyacyaha kubw’icyo kibazo twe tugamije amahoro.”
Ntibyatinze andi mashyaka nka AMAHORO Congless, FDU Inkingi nayo yatangiye kugenda akuramo akarenge,bigeze kuri FDU INKINGI ho biba bibi kuko n’ihuriro RBB bivugwa ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa abo muri FDU ntibahirahiye baryemera, ndetse n’imbwirwaruhamwe z’abayobozi b’iri shyaka berekanye aho bahagaze ku kibazo cya RBB byose bikaba ari ibimenyetso simusiga ko habaye gatanya hagati ya RNC na FDU.
Mu bihugu byo hanze habarirwa amashyaka arenga 40 avuga ko arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ariko bene ayo mashyaka usanga aho ari benshi batarengeje abayoboke 3 nabo iyo bihanganye ntibashobora kurenga umwaka batarasubiranamo.
Ibi bikaba byerekana bene ayo mashyaka baba badafite ubushobozi bwo kujya muri Politiki ahubwo ari ibintu bikorwa mu rwego rwo kwishimisha no gushakira indonke ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube.
Mwizerwa Ally