Amateka y’uyu muhanzi ukomeye mu mateka y’umuziki nyarwanda waririmbye indirimbo nyinshi za karahanyuze zatunyuze.
Nkurunziza Francois ni umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rwagize waririmbye indirimbo zibumbatiye ubutumwa bwinshi bw’ingirakamaro kandi zuje inganzo inoze n’umuzika uryoheye amatwi.
Yavukiye muri Komini ya Rukara yo muri Perefegitura ya Kibungo mu 1951, Yize amashuri abanza aho i Rukara maze ayisumbuye ayakomereza i Rwamagana aza gusoreza kuri Groupe scolaire de Butare,aha i Butare ngo niho yigiye ibyo gukirigita imirya, avamo umucuranzi wa gitari, yatangiye ubuhanzi mu myaka yambere ya 1970 kuko nko mu 1978 hageze afite indirimbo zirenga 40 zizwi.
Icyakora, indirimbo ye “uko nagiye i Buganda” niyo yamumenyekanishije ku rwego rw’igihugu. Iyi ndirimbo yakinwe bwambere kuri Radio Rwanda mu 1973 iba kimomo kugera n’ubu.
Yatumye uyu muhanzi ahinduka ikirangirire mu Rwanda no mu karere ruherereyemo, Nkurunziza yaririmbye muri ya myaka yo hambere aho umuhanzi yabaga afite indirimbo imwe cyangwa ebyiri azijyana kuri Radio Rwanda (niyo radio yonyine yabagaho mu Rwanda) akenshi yitwaje gitari ye, ubundi akaririmba, agafatwa amajwi, ubundi indirimbo igakinwa kuri radio nko mu cyumweru gikurikiyeho.
Uyu muhanzi mu bihangano bye yibanze cyane ku ndirimbo zimakaza urukundo, ubumuntu, guharanira ikiza rusange, ishema no kwanga umugayo, n’ibindi, buri ndirimbo yaririmbye ifite ubutumwa bwihariye kandi bw’ingirakamaro nubwo rimwe na rimwe buba busa n’ubuhishe mu magambo anyoye cyane y’inganzo ye.
Kubera ukuntu indirimbo ze zakunzwe cyane n’abo mu gihe ke n’abagiye bavuka nyuma kugera no k’ub’ubu, Nkurunziza yabaye umuhanzi w’ibihe byose mu Rwanda.
Icyakora, iyo wumvise neza indirimbo nyinshi za Nkurunziza, usanga ziganjemo inkuru z’incamugongo, amaganya, guhondoga no gucura umuborogo ku bw’impamvu zinyura z’ubuzima zirimo nk’amahirwe make, ibizazane, amaherere n’ibindi.
Sinzi icyamuteraga kwibanda ku nkuru mbi n’iz’incamugongo, ariko iyo wumvise indirimbo ze usangwa ariho yibandaga cyane,Urugero nk’uko ngo yagiye i Buganda ntimuhire, indirimbo amahirwe ntiyansekeye, icyangira umuntu gitera agahinda, itahe ni ubusa, amahirwe ntiyansekeye, n’izindi.
Muri iki gihe amakuru agera kuri Rwandatribune avuga ko uyu muhanzi yibera mu gihugu cya Uganda kandi akaba yarahagaritse umuziki .
Ubwanditsi