Uwahoze ari Interahamwe muri Komini Kanama ,Habyarimana Mbitsemunda J .Claude wiyise Mulumba kubera ibyaha bya Jenoside yasize akoze mu Rwanda akomeje kwerekana ko akunze igihugu kurusha abandi bakongomani.
Mu bushakashatsi bwakozwe na Rwandatribune hifashishijwe abahoze ari abarwanyi ba FDLR ndetse n’umwe mu ba Koloneri babarizwa mu mutwe wa Mai mai CMC FDP Nyatura iyoborwa na Gen Dominique Ndaruhutse,bavuze ko uyu wiyise Jules Mulumba ari Umunyarwanda uvuka mu Komini Kanama,mu cyahoze ari Perefegitura Gisenyi.
Umusirikare wo ku rwego rwa Koloneri ubarizwa muri CMC FAPC Nyatura utarashatse ko amazina ye atangazwa ku bw’umutekano we avuga ko muri iki gihe uyu Habyarimana Mbitsemunda J.Claude uzwi ku mazina ya Jule Mulumba ariwe Muvugizi wa CMC FDP Nyatura batsindagiwemo na FDLR kuko uyu Jule Mulumba yahoze ari umuyobozi muri FDLR ndetse akaba umwizerwa kwa Gen Omega.
Guhindurirwa izina akitwa Mulumba n’uburyo bwakozwe na FDLR kugirango abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bamwibonemo kandi akomeze kwihisha ubutabera bwo mu Rwanda. Ni muri urwo rwego uyu wiyise Mulumba akomeza kwerekana ko afitiye ishyaka igihugu cya Congo nyamara ari amayeri yo kugirango abakongomani batamwishisha.
Uwitwa Eric Bushori uherutse kwigumura ku buyobozi bwa CMC FDP Nyatura agashinga Umutwe wa Mai Mai MPA yabwiye isoko ya Rwandatribune iri Binza ko yari arambiwe guhabwa amabwiriza n’uwiyita Umukongomani kandi ari Umunyarwanda wahoze mu Nterahamwe bizwi neza. Eric Bushori avuga uyu Habyarimana Mbitsemunda J.Claude yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 1994, agahungira kwa Nyirarume muri Congo aho yahise ahinduranya amazina yikuraho Amanyarwanda afata aya Congo. Uyu Eric Busholi kandi yashinje Jules Mulumba ko ari umuntu uzi kwibonekeza ku buyobozi bwa Congo akerekana ko akunze igihugu kurushya Perezida wacyo Felix Tshisekedi.
Benshi mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR baganiriye na Rwandatribune bavuga ko uyu mutwe wa CMC FDP washinzwe na Lt Gen Mudacumura mu mushinga yise (Defense civile) aho abarwanyi b’uyu mutwe bahabwa imyitozo na FDLR ndetse n’amabwiriza atandukanye uyu mutwe ugizwe n’abarwanyi b’Abahutu b’Abanyekongo n’abahoze mu mutwe w’Interahamwe zavuye mu Rwanda .
Umutwe wa Mai Mai FPC Nyatura washyizwe ku rutonde rwa gatatu nyuma ya ADF NALU na CODECO n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu mu mitwe yica abasivili ,igafata ku ngufu abagore mu mwaka umwe gusa ukaba umaze gucikamo gatatu.
Aha twavuga Gen Thadee wabigumuyeho ashinga CMC FAPC, Col Janvier uherutse gushinga icyama cye akiyomora kuri Gen Ndaruhutse Dominique, n’umutwe wa MPA nawo uyobowe na Major Eric Busholi afatanije na Col Kabashi bigumuye muri uyu mutwe bose bakaba badahwema gushinja Jules Mulumba ubugwari no kubategekesha igitugu.
Yves Umuhoza