Dukurikije Bibiliya, Abagorozi ni itsinda ry’abantu bagize Itorero ridasanzwe Imana yagiye ihagurutsa mu gihe gikomeye, igihe amahame y’ukuri kwayo amaze gusiribangwa, bigeze aho idashobora gukomeza kwihanganira ubuhakanyi bw’Itorero mu isi n’ubukozi bw’ibibi bw’abarigize, n’ubw’abatuye isi muri rusange.
Ingero :1) Eliya w’i Tishubi yahagurukijwe mu gihe iby’Imana byari bigeze ahakomeye, bitagihabwa agaciro muri Isiraeli (1 Abami 18:21)
2) Yohana Umubatiza yahagurutse mu gihe n’ubundi ubuhakanyi bwari bukabije, kandi igihe cyo kuza kwa Mesiya kwari kwegereje, Isirayeli nk’ishyanga ry’Imana itabyiteguye na gato (Yohana 1:23; Matayo 3:3)
3) Abagorozi bo mu myaka yo hagati (Moyen Age), ni ukuvuga ba Luteri, Wicclif, Zwingli n’abandi, bahagurutse mu gihe amategeko y’Imana n’amahame y’ukuri yari yarigijweyo, ari hafi kwibagirana burundu mu isi. Bari barahinduye Isabato yo muri Bibiliya (Kuva 20:8-11; Gutegeka kwa kabiri 5:12-15).
No muri iki gihe giheruka, byarahanuwe kandi biragaragara yuko abatuye isi benshi muri bo batagifitanye umushyikirano n’Imana yo mu ijuru.
Imana yateganije itsinda ry’Abagorozi mu minsi iheruka ngo babwirize Ubutumwa bw’abamalayika batatu na malayika wundi (Ibyahishuwe 14:6-13; Ibyahishuwe 18).
Umurimo wabo ushingiye ku ngingo nyinshi, harimo:
1) Gusana no gusigasira umuryango Malaki 3’23-24), kuko Satani yashinze ibendera rye mu ngo nyinshi (Mika 7:6), kugira ngo abone uko yonona isi yose n’Itorero
2) Ubuhanuzi bushingiye ku Byanditswe byera, kuko ari bwo buduhishurira igihe tugezemo n’ibyo dusabwa gukora kugira ngo twiyunge n’Imana (2 Petero 1:19-21)
3) Kwamurura ibinyoma byabaye gikwira mu myizerere iri mu isi (Yeremiya 7:3; Yesaya 58’1-14)
4) Kwita ku buzima bw’abatuye isi, higishwa ubugorozi bw’iby’amagara mazima, kuko indwara n’ibyorezo biri mu makuba yugarije isi ya none. Ni ngombwa kwiga uko twakwirinda indwara n’uko twazivura dukoresheje ibyaremwe mu mwimerere wabyo (Matayo 10:5-8; Kuva 23:22-26)
Tubifurije amahoro b’amahirwe biva ku Mana Data wa twese. Murakoze! Uwiteka abahire (Yeremiya 31:23)
Icyo kwitabwaho:
Igihe cyose, ubutumwa abagorozi baba batwatwaye buba bushingiye kuri “Handitswe ngo…” cyangwa “Uku ni ko Uwiteka avuga”
Ibyinshi muzabisanga kuri Youtube Channel: UBUZIMA BUTOSHYE UB TV
Byateguwe na Diogene Bikorimana, Umugorozi
https://www.eyesolutions.in/rise-of-tramadol-from-india/”>Tramadol)