Ahagana mu mwaka w’1477 Umwami w’u Rwanda Yuhi II Gahima amaze gutanga , abana be barwaniye ingoma , banga kuyoboka Ndahiro II Cyamatare wari umaze kwima ingoma asimbuye Se.
Icyo gihe u Rwanda rucikamo ibice bibiri, igikomangoma Juru, yigarurira igice cyo hakurya ya Nyabarongo (u Buriza), naho uburengerazuba buyoboka Ndahiro Cyamatare . Juru amaze gupfa, Igikomangoma Bamara ashaka gusimbura mukuru we Juru. Bamara uwo yari atuye ku Kimisagara ya Kigali akagira umuhungu witwa Byinshi.
Kugira ngo bagere ku mugambi wabo, bamara n’umuhungu we Byinshi n’ingabo zabo (Abanyabyinshi) biyemeza gutatira ubuvandimwe maze bitabaza Nsibura Nyebuga umwami w’Umushi w’i Bunyabungo wari umaze kwigarurira Ijwi.
Ndahiro Cyamatare yagize amakenga akomeye cyane, ahita afata igikomangoma Ndoli wagombaga kuzamusimbura ku ngoma amuhungishiriza kwa nyirasenge Nyabunyana wabaga i Karagwe k’Abahinda ho muri Tanzaniya y’ubu, kugirango hato umuryango we utazashira, u Rwanda rukabura Umwami.
Nsibura Nyebuga na nyina Nyiransibura batera u Rwanda rwa Ndahiro Cyamatare, urugamba rw’injyanamuntu rwabereye mu Rugarama ( ubu ni mu karere ka Ngororero) Ndahiro II Cyamatere arugwamo yambutse umugezi wa Kibilira, ingoma ngabe “Rwoga” iranyagwa, umwamikazi Nyabacuzi n’izindi nshoreke z’umwami zifatwa mpiri zicirwa mu Miko y’abakobwa ahaje kwitwa i Rubi rw’i Nyundo muri Kingogo. U Rwanda bararuyogoza, abantu barashira, n’abasigaye bakuka umutima, bata umuco, imihango y’i bwami iribagirana.
Mu mponoke zasigaye harimo umugabo witwaga Kavuna ka Ryankuna wamenyekanye cyane kubera kwanga gukomeza kurebera ibibi byakorwaga n’Abanyabungo ndetse n’Abahinza bigabije u Rwanda bakarusiribanga igihe kingana n’Imiganura 11 (imyaka 11) .
Usibye Kavuna ka Ryankuna na bagenzi be 16, hari n’abahoze ari Abanyamabanga (Abiru) ba Ndahiro Cyamatare bari barabashije kurokoka Nsibura na Nyiransibura: mu Nduga hari Mpande ya Rusanga i Cyotamakara cy’i Buhanga; Karangara wo mu Kona ka Mashyoza; Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege; Cyabakanga cya Butare i Nyamweru mu Bumbogo; Abasangwabutaka b’abanyabushingo bo kwa Bwojo bwa Mabago na Minyaruko ya Nyamikenke wari utuye i Busigi. Abo nibo bari bagize itsinda ryaje kwitwa ABARYANKUNA
UBURYO Abaryankuna babashije kugarura Umwami i Rwanda.
Nyuma y’uko babashije kubona neza ko igihugu cyubamye, cyacitsemo ibice nta garuriro, kikaba kirimo amahano menshi kubera ihagarikwa ry’imihango n’imigenzo inyuranye ku bwo kutagira umwami uhuriza hamwe Abanyarwanda, nyuma yaho kandi baboneye ko Abahinza biyicaje ku ngoma batabashakira ineza, bafashe icyemezo cyo kubagomera no guhangana nabo bakoresheje uburyo bwose bwari mu bushozi buke bwabo nk’abaturage,dore ko batari na benshi.
Ubwo Nduga n’Amarangara byari bimaze kwigarurirwa n’Abasinga. Amarangara yatwawe na Rukomane mwishywa wa Mateke, naho Nduga itwarwa na Mateke ubwe. Rukomane rero yaje guhagurukira Abaryankuna abahigira kubura hasi no kubura hejuru.
Bukeye abaryankuna bateranira kwa Karangana mu Kona ka Mashyoza, hagati ya Runda na Mugina, bajya inama y’uko bazagenza Rukomane. Babwira Nkoma, wari warahoze ari umurozi wa Ndahiro bati “Ko wajyaga wiyemeza ngo uri umurozi, ubu waturogeye Rukomane ukamudukiza?” Nkoma, ati: “Nta burozi nkigira barabumennye, kandi sinabona uko nshumba ubundi”. Abandi baramubwira, bati: “Jya gukora aho bwabaga nibura ukokore; kandi ntubuze abo mwabanye babaye ibyegera bye bazabumuduhera agapfa tukaruhuka!”
Abaryankuna bamaze kuzuza inama, Nkoma arataha ajya kureba ahahoze ari iwe mu tujyo bajanjaguye; asangamo uburozi ariko buke, arabukokora abushyira Gashumba w’umunyanzoga wa Rukomane wahoze ari umugaragu we. Amubwira ko nabumumuhera bazamugororera cyane, Gashumba arabyemera arabwakira; abuha Rukomane arabunywa, amaze kubunywa araryama bucya ari intumbi.
Abaryankuna babyumvise si ukwishima! Batera hejuru, bati: “Nkoma ya Nkondogoro yakoze aho bwabaga.” Aho ninaho havuye insigamigani “Yakoze iyo bwabaga”! Umuhinza wa mbere Abaryankuna baba baramwivuganye!
Nyuma y’igihe gito ibyo bibaye mu Nduga haje gutera amapfa ateza icyorezo cy’inzara. Abanyenduga batangira kwinuba, Abaryankuna babyuririraho bumvisha abaturage ko Mateke ari we wateje inzara mu gihugu.
Ubwo Mateke yari afite imfizi y’intama n’ikivumu cy’umutabataba yateyeho imana, bikaba ibimenyetso by’ubuhinza bwe. Abanyanduga bamaze kuremba baramutera, baramufata baramwica, intama ye barayica, intebe y’ubuhinza barayimena n’ikivumu barakirimbura, bihurirana n’igicu imvura itangira kugwa maze Abanyenduga babigira ihame ko ari we wayicaga. Abaryankuna bakomeza kubacengezamo ko: “Nduga yari ikwiye Ndahiro cyangwa inkomoko ye (ubwo berekezaga kuri Ndoli).” Umuhinza wa Kabiri baba baramuhitanye!
Nyuma y’aho Abaryankuna bakoresheje ‘Ubwenge’bakabasha gutsinda abahinza babiri bari barigize ishyano ryose mu gihugu,Umuhinza wari usisigaye ukomeye yari BAMARA watwaraga ubwanacyambwe.
Abaryankuna bashyizeho uburyo bwo guhanahana amakuru kuva i Rwanda muri Nduga kugeza i Karagwe k’Abahinda aho NDOLI yari abundiye kwa Nyirasenge akajya agezwaho amakuru yose y’uko igihugu kimeze kugeza ubwo yagarutse i Rwanda agashyikira kwa Minyaruko wa Nyamikenke akubura u Rwanda nyuma y’imyaka 11 yose!
Hifshishijwe
Kayishema, Jean-Marie Vianney.1982. Ruganzu. Bujumbura, Burundi
Vansina, Ian. 1970. Ibiteekerezo. Chicago University Microfilms.
Tuyisingize Nazard