FNL Palipehutu bisobanuye (FORCE Nationale de Libération) mu magambo arambuye, ni umutwe urwanya Lata y’u Burundi washinzwe mu mwaka w’1980, ufite intego yo kubohoza Abahutu.
Force nationales de libération, cyangwa FNL ni ishyaka rya politiki n’umutwe wahoze warigometse mu Burundi, ugizwe n’itsinda ry’Abahutu, iryo shyaka ryari rizwi ku izina ry’Ishyaka Riharanira Kubohoza Abahutu (Parti pour la libération du peuple Hutu, cyangwa PALIPEHUTU) kandi ryubahirizaga ingengabitekerezo ikomeye y’Abahutu, ariko ahagana muri 2000, ryahinduye imyifatire yaryo kandi rikorana n’ishyaka ryari rishyigikiwe n’abatutsi, ishyaka ry’iterambere ry’igihugu mu kurwanya ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza na CNDD-FDD.
PALIPEHUTU yagize uruhare mu ntambara yo mu Burundi.yayobowe na Agathon Rwasa kandi byavuzwe ko rifite abarwanyi bagera ku 3000.
Mu busanzwe PALIPEHUTU yashinzwe mu 1980 mu nkambi z’impunzi muri Tanzaniya, aho Abahutu bari barahungiye nyuma yo gutotezwa na guverinoma yar’iyobowe n’abatutsi. Mu 2002 PALIPEHUTU-FNL yigabanyijemo ibice bibiri, imwe iyobowe na Kabura n’indi iyobowe na Agathon Rwasa.
PALIPEHUTU yanarwanye mu ntambara ya kabiri ya Congo iri kumwe n’ingabo za Congo.
Nyuma y’ubwicanyi bwa Gatumba, Umuryango ushinzwe kugarura amahoro wo mu karere k’ibiyaga bigari watangaje ko PALIPEHUTU-FNL ari umutwe w’iterabwoba, maze Perezida wa Afurika y’Epfo, Thabo Mbeki ahamagarira urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kuwukurikirana.
PALIPEHUTU-FNL ni ryo tsinda rya nyuma ry’inyeshyamba z’Abahutu ryasinyanye amasezerano na guverinoma y’Uburundi, ryakozwe muri Nzeri 2006
Andi masezerano yanyuma yabayeho, yatumye habaho impinduka mu Kuboza 2008, avuga ko uyu mutwe wahinduye izina kugira ngo bakureho “PALIPEHUTU” kugira ngo basige “FNL” gusa nk’izina ryayo (kuko amashyaka ya politiki yo mu Burundi adashobora kuvuga amoko mu mazina yabo).
Uyu mutwe wa FNL Palipehutu kuri ubu uyobowe na Gen Aloys Nzabampema, Ingabo z’uburundi zifatanije n’ingabo za Congo FARDC kuwa 26 Ugushyingo 2022 bawugabyeho igitero hapfamo abagera kuri 40.
Uwineza Adeline
FNL yashnzwe kugirango ibohore abahutu? Abahutu baboheye hehe? Bari mu rihe bohero? Nyamara abantu bashatse bava mu bugoryi bw’amoko bagakora bakubaka igihugu. Urugero rw’u Rwanda ntawe rwabereye isomo. Ariko wenda ubwo ihonya bwoko ritutumba muri RDC nibiramuka bibaye jenoside, guhera kuri Tshisekedi, Muyaya, Muzito, Fayulu n’abandi bagize leta ihohotera abaturage ya RDC, bose bazerekeza i Hague. Icyo gihe abantu bamunzwe n’ingengabitekerezo bazongera babonereho isomo.
Ariko buriya ntabwo Tshisekedi azi ko nubwo yaba ari President ashobora gufatwa cga akabuzwa inzira nkuko Bashir wa Sudan byamugendekeye kubera abaturage bo muri Darfur bamazwe na Janjaweed? Neza neza nkuko FDRL,Nyatura, FARDC nandi ma bandi, bari gukoreshwa na Tshisekedi kwica Abavuga i Kinyarwanda.