Imiko y’Abakobwa iherereye mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Ngororero, Umurenge wa Kageyo, Akagari ka Mukore, Umudugudu wa Rusenyi ku musozi wa Kageyo hepfo y’ahahoze ingoro y’Umwami IV Rwabugiri.Uturutse aho ku Mukore wa Rwabugiri ni mu kilometero 1 na metero 355 werekeje umuhanda ujya ku biro by’Akarere ka Ngororero, ahahoze ari mu Kingogo.
Mu kiganiro Andre Ntagwabira yagiranye na Kigali Today, akaba n’umushakashatsi ushinzwe amateka ashingiye ku bisigaratongo mu Nteko y’Umuco, yavuze ko mu Miko y’Abakobwa ari ahantu ndangamurage h’amateka, kuko ari ho hiciwe Umugabekazi n’Abamikazi bose mu itanga ry’Umwami Ndahiro II Cyamatare, nk’uko byasobanuwe na Alexis Kagame mu 1959, mu gitabo ‘Inganji Karinga’ku ipaji ya 160.
Hagira hati:”Mu itanga rya Ndahiro II, umigabekazi Nyirandahiro II Nyirangabo afatanwa n’abamikazi bose. Abanyabungo bababambira ahantu mu Kingogo, hitwa mu Miko y’Abakobwa,ubundi hakitwa no ku Rwegekangabo”.
Uretse ibi kandi abaturage banavuga ko batazi neza, hari ibindi bisobanuro ku Miko y’Abakobwa usanga ari byo byabaye uruhererrekane mu bahaturiye, kurusha amateka nyakuri yaho.
Ntagwabira agaruka ku bushakashatsi bakoze ku mateka y’u Rwanda n’ibisigaratongo, bahawe n’abaturage batandukanye.
Ati”Igisobanuro cya mbere twahawe na Makinalodi Theophile nawe avuga ko akomora ku mubyeyi we n’abari urungano rwa se, ni ikivuga ko ngo Umwami Kigeri wa IV Rwabugiri yaba yarahazanye abakobwa umunani, bizeye ko azabarongora bose, nuko ahageze ngo ahitamo umwe aba ari we arongora abandi basigaye ategeka ko babubakira hamwe.Abo barindwi ngo babonye ko atabarongoye, bariyahura, babashyingura ahaje kwitwa mu Miko y’Abakobwa, banahatera umuko”.
Igisobanuro Inteko y’Umuco yahawe na Niyitegeka Alphonse, na we avuga ko yabyumvanye abantu benshi, ni ikivuga ko abakobwa bakundaga ‘kuhacira imyeyo’,bukeye,baza kurigita, bivugwa ko hashobora kuba harimo iriba! kuri ubu harangwa n’agahuru, kera ngo habagamo umunyana, agasimba bivugwa ko iyo ukarabutswe ukabigira ibanga biguha uburame!
Ntagwabira asobanura ko Umuko witiriwe aho hantu ubu utakigaragara, keretse ibishibuka byawo. Abahaturiye bemeza ko bawuhasanze, ngo igihe kiza kugera ugenda urigita nyuma baza kuwubura burundu.
Ati” kubera ko hakikijwe n’agahuru katinjirwagamo, ntibashoboraga gusobanukirwa neza iby’uwo Muko. Rero kubona warashibutse bibabera amayobera. N’abahigi bo hambere bemeza ko yaba impigi zabo cyangwa inyamaswa bahigaga, byose byakikiraga ako gahuru ntihagire igikandagiramo”.
Ntagwabira akomeza avuga ko muri iki gihe bigaragara ko ako gahuru kagabanutse cyane, nubwo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwatangiye kuhakoma no kuharinda ibihangiza.
Ubu aho mu Miko y’Abakobwa ni umurima wa mpande eshatu urimo agahuru gafite ubuso bwa are enye, kagizwe n’amoko atandukanye y’ibyatsi n’ibiti, harimo Imihokoro, Manayeze Imikeri, Umuhanda (babohesha intaro), Isagara, Umushishiro, icyatsi kivura amakore y’inka, urukarara, umukondogoro, umurara, umunkamba, umwungo (babazamo inanga), umukuzanyana, umutisyi, umubirizi, inturusu iteye ku Igongo n’imiko y’imishibuka.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com